Miss Muyango Mu bahataniye igihembo cya AFRIMMA 2026
Nyuma yo gushyirwa mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2026, Miss Muyango Claudine, yavuze ko nubwo byamutunguye, abifata nk’ikimenyetso cy’uko Imana izirikana imbaraga umuntu ashyira mu byo akora buri munsi.
Ahatanye n’abarimo Khaby Lame, Nasty Black, Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Miss Muyango yavuze ko yishimiye kuba yarashyizwe mu bahatanira iki gihembo, nubwo atari abyiteze.
Ati "Mu by’ukuri ni ibintu bishimishije, ariko na none byarantunguye kuko ntabwo nari mbyiteze. Icyo byanyeretse ni uko ukora ibyawe ugashyiramo imbaraga nyinshi, ibindi ukabiharira Imana."
Yavuze ko uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga yabifataga nk’ibisanzwe, ku buryo atigeze atekereza ko byamugeza ku rwego rwo guhatanira ibihembo mpuzamahanga.
Miss Muyango, yahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 anegukana iry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic), ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Azwi kandi mu mwuga wo kuyobora ibirori bitandukanye no gukora ibijyanye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Uretse Miss Muyango, Ariel Wayz ni undi Munyarwandakazi uri mu bahatanira ibihembo bya AFRIMMA 2026, aho ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore wahize abandi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi bihembo biteganyijwe gutangirwa mu Mujyi wa Dallas, muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 12 Nzeri 2026.
By Jane Uwamwiza

