Aston Villa yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda
Ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho izaba umuterankunga mukuru w’iyi kipe ndetse n’umufatanyabikorwa mu guteza imbere ubukerarugendo n’iterambere rya siporo.
Mu itangazo Aston Villa yashyize ahagaragara, yavuze ko Visit Rwanda yabaye umufatanyabikorwa mukuru (Principal Partner), umufatanyabikorwa mu bukerarugendo (Official Tourism Partner) ndetse n’umufatanyabikorwa utanga ikawa (Official Coffee Provider).
Nk'uko aya masezerano abiteganya, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara ku myambaro y’amakipe yose ya Aston Villa, harimo ikipe y’abagabo, iy’abagore ndetse n’amakipe y’abato. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko aya ari yo masezerano akomeye kurusha andi yose y’ubuterankunga Aston Villa imaze kugirana n’abafatanyabikorwa mu mateka yayo.
Aston Villa yavuze ko uretse kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, impande zombi zizakorana no mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere umupira w’amaguru, guhugura abatoza, gushyigikira ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage birimo gufasha, guteza imbere ubuyobozi ndetse no kongerera urubyiruko amahirwe yo kwihugura no kwiteza imbere.
Aya masezerano akomeje kwagura urutonde rw’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi amaze kugirana ubufatanye na Visit Rwanda, gahunda imaze imyaka ikoreshwa mu kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo, ishoramari n’ahabera ibikorwa mpuzamahanga.
Ubufatanye hagati ya Aston Villa na Visit Rwanda bugaragaza icyizere u Rwanda rukomeje kugirirwa n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga. Biteganyijwe ko aya masezerano azafasha kurushaho kumenyekanisha igihugu, guteza imbere ubukerarugendo no gushimangira umubano hagati ya siporo n’iterambere ry’ubukungu.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

