Kigali : Umutoza w'Amavubi ntiyavugishije itangazamakuru kubera uburwayi
Mu gihe umukino wahuzaga Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025 warangiraga,umutoza Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyitabiriye ikiganiro n’itanagzamakuru bityo umwungiriza we Eric Nshimiyimana avuga ko icyabiteye ari uburwayi.

Umukino wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2016 warangiye aya makipe yombi agabanya amanota dore ko imwe yacyuye inota 1.
Muyindi mikino yabaga muri iri tsinda ry’Urwanda rya c,Nigeria yanganyije na Zimbabwe igitego 1-1,uyu mukino ukaba wari wakiriwe na Super Eagles ya Nigeria biza kurangira ibuze amanota atatu kuko warangiye amakipe yombi aguye miswi 1-1,Benin yatsinzwe na Afrika y’epfo 2-0,bikaba byatumye Afrika y’epfo iyobora iri tsinda rya c n’amanota 12 n’ubwo ishobora kuzaterw ampaga yo gukurwaho amanota 3 ku mukino yahuragamo na Lesotho ikayitsinda 2-0 ariko ikaba yarakinishije umukinnyi ufite ikarita 2 z’umuhondo kandi bitemewe mu matgeko y’umupira w’amaguru ku Isi yose.
Lucien Kamanzi /Kigali