Kigali :Amavubi y’u Rwanda yongeye gutsikira bwa kabiri
Ikipe y’igihugu y’Urwanda Amavubi yanganyije na Lesotyho igitego 1-1 aho u Rwanda rwabonye igetego mu minota ya mbere y’igice cya kabiri cyatsinzwe na Kwizera Jojea, Lesotho ikaba yacyishyuye habura iminota mike ngo umukino wahuzaga ikipe zombi urangire.

Muri uyu mukino wahuzaga Urwanda na Lesotho mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique,Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika hagaragayemo ikarita ebyiri z’umuhondo,imwe yahawe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Adel Amrouche aho yatutse umusifuzi.
U Rwanda rwagaragaje ko rurusha ikipe ya Lesotho ariko kubona igitego byagoranye mu gice cya mbere. Ikipe y’Amavubi nta gahunda yigeze ikora yo kurema uburyo bw’igitego yari ifite, hari igitutu kuri buri mukinnyi kuko buri umwe wese yashakaga kwinjiza igitego.
Igitego cy’Amavubi cyabonetse ku munota wa 57 w’umukino aho umukinnyi Jojea Kwizera yanyegaje inshundura ku mupira wacometswe neza na Manzi Thierry,bityo Kwizera Jojea ahita acomoka mu bakinnyi babiri ba Lesotho b’inyuma abagonganisha n’umunyezamu, ahita anyeganyeza inshundura.
Bigeze ku munota wa 76 w’umukino habaye impinduka,aho Nshuti Innocent yasimbuwe na Raphael York mu gihe ku munota wa 80 Mugisha Gilbert yahushije igitego cyari cyabazwe na benshi bari kuri Stade Amahoro.
Umukino ugeze ku munota wa 81 Umukinnyi w’Ikipe ya Lesotho Lehlohonolo Fothoane yabonye igitego cyo kwishyura bityo umukino ukaba warangiye ari igitego 1-1
Mu itsinda Urwanda rurimo rya gatatu kugeza magingo aya riyobowe na Afrika y’epfo ifite amanota 13,iya kabiri ni Urwanda rufite amanota 8,iya gatatu ni Benin ikaba nayo ifite amanota 8 gusa ikaba irimo umwenda w’igitego 1,Nigeria ni iya 4 ikaba ifite amanota 7,Lesotho ni iya 5 ifite amanota 6 mugihe ikipe ya Zimbabwe ariyo ya nyuma aho ifite amanota 4.
Lucien Kamanzi /Kigali