Tanzaniya:Ikipe ya Simba sc yaraye igeze ku mukino wa nyuma
Nkuko ikinyamakuru AFRIK FOOT cyabyanditse, nyuma yo gusezerera Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, yamaze kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup). Kuri iki cyumweru tariki Mata 2025, ni bwo habaye imikino yo kwishyura ya 1/2 cya CAF Confederation Cup. Simba SC yo muri Tanzania, yari ihanzwe amaso.

Simba SC izahura na RS Berkane yo muri Maroc, yasezereye SC Constantine yo muri Algérie nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-1.
Umukino ubanza wa nyuma, uzakinwa tariki ya 17 Gicurasi 2025 ubwo RS Berkane yo mu gihugu cya Morocco ari yo izabanza kwakira Simba SC mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 25 Gicurasi 2025 muri Tanzania.
Mu mikino ya CAF Champions League,ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane wa Afrika, umukino wa nyuma ubanza uzakirwa na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ukazaba tariki ya 24 Gicurasi 2025 , naho ikipe ya Pyramids yo mu gihugu cya Misiri niyo izakira umukino wo kwishyura tariki ya 1 Kamena 2025.
Lucien Kamanzi