Ibyamamare muri Cinema byifatanyije n'ab'i Musanze mu muganda udasanzwe

Ibiti 1000 bivangwa n’imyaka byatewe ku gasozi ka Bubandu kari mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana kari gasanzwe kibasirwa n’isuri yangizaga imyaka y’abaturage.

Nov 17, 2025 - 11:35
Nov 17, 2025 - 16:35
 0
Ibyamamare muri Cinema byifatanyije n'ab'i Musanze mu muganda udasanzwe

Ibiti 1000 bivangwa n’imyaka byatewe ku gasozi ka Bubandu kari mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Bukinanyana kari gasanzwe kibasirwa n’isuri yangizaga imyaka y’abaturage.

Ni mu muganda udasanzwe wateguwe n’akarere ka Musanze ku bufatanye na Mashariki Film Fevistal, aho ibyamamare muri Sinema Nyarwanda byahuriye muri aka karere.

Abatuye aka Kagari bishimiye iki gikorwa, bakagaragaza ko ari igisubizo ku isuri yamanukaga kuri uyu musozi dore ko hari aho yasenyeraga abaturage.

Iyamuremye Alphonse yagize ati “Gutera ibiti kuri aka gasozi ni igisubizo kuko isuri yamanuraga ibitaka n’amabuye imyaka ikarengerwa. Biradushimishije cyane, natwe icyo tugiye gukora ni ukubibungabunga.”

Ngendananabo Narcisse nawe agaragaza ko guhitamo gutera ibiti kuri aka gasozi ari igisubizo ku isuri yabibasiraga mu bihe by’imvura.

Ati “Aka gasozi gakunze kwibasirwa n’ibiza kenshi ku buryo hamanuka isuri ikarengera imyaka yacu, none bateyeho ibiti bizafata ubutaka n’iyo suri ihagarare.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abaturage akamaro ko gutera ibiti n’icyo bivuze ku buzima bwabo, yabasabye kugira uruhare mu kubibungabunga.

Ati “Usibye no kuba bigira uruhare mu kongera ubwiza bw’umugi wacu, binayungurura umwuka duhumeka n’ibindi byinshi, harimo n’ibyo twagiye twita amazina; tuzagaruka kubisura tubibishyuze, dutere n’ibindi.”

Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo muri Cinema Nyarwanda, muri bo hakaba harimo abari guhatanira ibihembo bya Mashariki Awards 2025.