Burera: Amatsinda yo kubaka amahoro afite uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi

Amatsinda y'amahoro "Peace Building Clubs" ari mu bigo by'amashuri byo mu karere ka Burera afite uruhare mu kuzamura imyigire y'abanyeshuri bitangukanye n'uko byari bimeze mbere.

Nov 17, 2025 - 15:31
Nov 17, 2025 - 16:10
 0
Burera: Amatsinda yo kubaka amahoro afite uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi

Abiga mu bigo bibarizwamo aya matsinda, bagaragaza ko yubatse ubumwe hagati y'abanyeshuri ubwabo; abarimu ndetse n'ubuyobozi bw'ibigo, ibi bigatuma imitsindire izamuka, kuko ngo umunyeshuri adashobora gutsinda isomo ry'umwarimu batumvikana.

FAIDA yiga muri GS Cyanika, ni mugihe MUVANDIMWE Bella yiga muri College George Fox de Butaro hose ni mu karere ka Burera; bombi bavuga ko amatsinda yo kuba amahoro yahinduye imyitwarire ya bagenzi babo.

MUVANDIMWE yagize ati "hari ukuntu abanyeshuri baba bafite amakimbirane hagati y'abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ubwabo. Turi ibisubizo byabo kuko turabaganiriza, kandi tubona bitanga umusaruro bigakemuka."

FAIDA nawe yunga murya mugenzi we ati "Niba hari umwarimu mwigeze kugonganaho mu mafuti runaka, ariko nyuma bagenda bahinduka bakumvikana kuko ntabwo watsinda isomo ry'umwarimu mutumvikana."

Abanyeshuri n'abarezi bahamya ko amatsinda yo kubaka amahoro yahinduye byinshi mu bigo babarizwamo

HABUMUREMYI Innocent ni umwarimu muri GS Cyanika, agaragaza aya matsinda yagize akamaro by'umwihariko ku bigo bituriye umupaka wa Uganda; kuko mbere abana bagiraga imyitwarire mibi ikomoka ku kunywa ibiyobyabwenge.

Ati "Kuva 'Club' yageraho, yafashije cyane cyane urubyiruko nk'ikigo gituye mu mupaka; hari igihe wasangaga abana basinzira mu ishuri ariko wakurikirana ugasanga bashobora kuba bafashe ku biyobyabwenge."

Yakomeje ati "Muri 'Club' twaragiye turabigisha, ibyo babicitseho ubu nta munyeshuri ugisinzira mu ishuri. 'Club' itarahagera na police yigeze kugera ku kigo ije gukemura ibibazo by'abanyeshuri bashakaga gukubita abarimu; ariko aho 'Club' ihagereye usanga twese tubanye neza."

Umuyobozi w'ishami ryo kubaka amahoro mu muryango Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), Moise NDAKENGERWA; asobanura uko bafasha abanyeshuri kumenya uburyo bwo gukemura amakimbirane, dore ko birenga ibigo by'amashuri bikagera no mu muryango.

Abisobanura agira ati "Mu bufatanye n'akarere ka Burera ndetse n'ibigo by'amashuri twatangiye kubigisha uko bagira uruhare mu biganiro mpaka, ibiganiro byo kuvugira mu ruhame. Muri ibyo biganiro rero tubigisha ibintu bitandukanye harimo by'umwihariko gutekereza byimbitse, kubatoza umuco wo gusoma, kubatoza umuco wo gukora ubushakashatsi..."

Aha, Moise NDAKENGERWA uyobora ishami ryo kubaka amahoro muri VJN yaganirizaga abanyeshuri n'abarezi babo

Arakomeza ati "Ibyo rero bituma bibabamo, ubwabo bakaba bakemura amakimbirane, bakanamenya n'uko amakimbirane ateye. Ntibigarukira mu mu kigo cy'amashuri gusa. No mu miryango yabo, hari abiga bataha ariko hari n'abajya mu biruhuko, iyo bagiyeyo n'ubundi izo nyigisho tuba twarabahaye bituma bagira uruhare mu kubaka amahoro haba ku ishuri ndetse no mu miryango yabo."

Umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MWANANGU Theophile; ashimangira uko aya matsinda ari umusemburo mu kuzamura ireme ry'uburezi.

Ati "Iyo nta makimbirane ari mu kazi ari abarimu bigisha neza n'abanyeshuri kandi bakaba bitaye kuby'amasomo badafite ibibarangaza. Rero bigira uruhare runini mu kuzamura ireme ry'uburezi kuko ahatangirwa uburezi haba hari umwuka mwiza."

"Urumva ko ibyo biganiro bijyanye no kwimakaza umuco w'amahoro, ni umusemburo ukomeye cyane mu kuzamura imitsindire cyangwa imyigire n'imyigishirize kuko iyo bantu bakorana babanye neza baruzuzanya."

Mu karere ka Burera, Amatsinda y'amahoro "Peace Building Clubs" yatangiye mu mwaka wa 2024; akorera mu bigo 22 byo mu mirenge itanu y'aka karere.

Mu matsinda yo kubaka amahoro abanyeshuri batozwa kuvugira mu ruhame no kugira uruhare mu biganiro mpaka