Ngoma: Igihingwa cy'uburo cyababereye igisubizo mu mibereho myiza no mu bukungu

Bamwe mu batuye umurenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bagaragaza ko n’ubwo abantu benshi batitabira guhinga Uburo, ari kimwe mu bihingwa bitanga amafaranga yatunga umuryango;  bagashishikariza abandi bahinzi bahereye ku buzima bwiza babayemo babikesha iki gihingwa. 

Jan 30, 2026 - 12:05
Jan 30, 2026 - 13:21
 0
Ngoma: Igihingwa cy'uburo cyababereye igisubizo mu mibereho myiza no mu bukungu

Igihingwa cy’uburo cyitaweho ni kimwe mu bibafasha kwiteza imbere nubwo hari abataramenya neza inyungu zo gukora ubu buhinzi.

 Abaturage bo mu murenge wa Jarama bamaze guhitamo guhinga uburo bagaragaza ko mu myaka yose bamaze babuhinga byabafashije kurihira abanyeshuri no gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango ndetse ko umwana wanywoye igikoma cyuburo aba anyoye intungamubiri zimufasha gukura neza.

Ibi ni ibivungwa na Ngirababyeyi John wagize ati “Twagize amahirwe mu murenge wacu hera igihingwa cy’uburo ubu twatandukanye no kujya kubugura ku isoko cyane ko buhenda.”

Arakomeza ati “Umuntu wabigize umwuga arabuhinga bukera ndetse agasagurira isoko. Njyewe kuva natangira kubuhinga bwatumye abana banjye bakura neza kuko uburo buvamo igikoma kiza mu gihe wabuvanze n’ibigori.

Naho Musabyimana Speciose yagize ati “Uburo njyewe ntacyo nabunganya nacyo kuko bwatumye nkuramo amafaranga yo kwishyurira umwana ishuri kuko nta bundi bushobozi nari mpfite bwo kubona uko abana biga. Uburo ni igihingwa gihenda ku isoko  

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANO Nyilidandi Cyriaque yemeza ko aka karere kagize amahirwe yo kugira Umurenge weramo uburo

Ati “Uburo mubihe byo hambere ni igihingwa cyafatwaga nk’ibihingwa by’Abanyarwanda nk’amasaka nibindi. Ubu rero mu karere kacu dufite Umurenge weramo uburo bunafasha ababyeyi bafite abana bato mu kwita ku mirire yabo kuko ifu yabwo ikungahayemo intungamubiri nyinshi ndetse hari nabagurisha ubwo buro bagakemura ibindi bibabazo.”

N’ubwo iki gihingwa kimaze guteza imbere abo muri uyu murenge, umuyobozi w’akarfere wungirije yabasabye kwita no ku bindi bihingwa byungukira abaturage, ati “Gusa turasaba  abaturage babuhinga kubuhinga ariko bakita kugihingwa gishobora gutunga nabandi baturage nk’ibigori n’ibindi.”

Ubusanzwe igihingwa cy’uburo cyerera igihe kimwe nindi myaka nk’ibigori; ku isoko ikiro kigurishwa amafaranga ibihumbi bibiri. Iyo uburo busarurwa, bikorwa nkuko basarura amasaka uretse ko guhura bikorerwa mw’isekuro.

Uburo ni igihingwa aba baturage bavuga ko ushobora kuvangamo ubugari cyangwa ukavanga nibigori hakavamo igikoma ndetse nabanywa ibisembuye hashobora kuvamo ibigage. 

UWAYEZU Mediatrice  

Abamenye igihingwa cy'uburo bavuga ko kibafasha mu mibereho myiza ndetse no mu iterambere ry'ubukungu