Kayonza: Imiryango 10 yakuwe mu manegeka
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari imiryango yari ituye ahashobora gushyira ubuzima mu kaga, bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro; kuri ubu imiryango icumi yamaze gutuzwa mu mudugu.
Abagize iyi miryango ni abo mu murenge wa Rwinkwavu. Bagaragaza ko bari bafite ikibazo gikomeye cy’uko inzu zabo zagirwagaho ingaruka bitewe n’ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro; ndetse no guturitsa intambi byatumaga inzu zabo ziyasa.
Umwe mu baturage bahoze batuye mu mudugudu wa Rubirizi ho mu kagari ka Gihinga, avuga ko mbere bahoraga bahangayitse, bafite ubwoba ko umunsi umwe zizabagwira bakahasiga ubuzima.
Ati “Ndi mu bantu bashima cyane Leta yacu na Perezida Kagame, kuko nanjye ndi mu bimuwe mvanywe ahatukirizwaga intambi. Inzu twajemo ni nziza kandi zujuje ibyangombwa byose kandi turanasaba ko hakomeza kugezwa ibyiza nk’ibi twahawe.”
Umubyeyi Mukashyaka Claire we avuga ko uretse kuba inzu zabo zarasenywaga no guturitsa intambi, n’abana babo bagiraga ubwoba iyo izi ntambi zaturitswaga.
Ati “Mu mudugudu wa Gihinga ikirombe kigeze kwangiza cyane kandi twahoraga dufite impungenge ko abana bacu byabaridukana. Natwe abantu bakuru twabaga dufite impungenge igihe cyose, ariko ubu kuba twarahavanywe tukaba turi muri uyu mudugudu biraduha umutekano.”
Yongeraho ko bari banafite ikindi kibazo cyo kwivuza mu gihe hari urwaye, bitewe n’aho bari batuye; kuko ngo byabasabaga gukora urugendo runini bashaka ubuvuzi.
Agira ati “Kwivuza byari bigoye kuko kuva aho twari dutuye kugera ku kigo nderabuzima byadusabaga amafaranga 1500Frw kuri moto; nta mashanyarazi twagiraga, nta mazi meza yahabaga, ariko aha batwimuriye biroroshye. Abana biga hafi, dufite umutekano, turashima Leta yacu yadufashije kudukura mu kaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi atangaza ko gutuza heza abaturage ari gahunda ikomeza kugira ngo bahagirire ubuzima bwiza
Ati “Abatujwe muri uriya mudugudu koko bari bafite ikibazo cy’uko bari batuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga isaha iyo ari yo yose; ariko nk’ubuyobozi twarabubakiye kugira ngo batangirekugira imibereho myiza batekanye.”
Muri aka karere, imiryango yose igomba kubakirwa ni 66 izimurwa ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Bitegenyijwe ko nayo izatuzwa muri uyu mudugudu wo mu murenge wa Rwinkwavu.
Titien MBANGUKIRA/ KAYONZA
