NGOMA :Abatuye Murinja babangamiwe n’umuhanda wangiritse
Abahinzi bibumbiye mu makoperative ahinga umuceri n’ibigori bo mu mudugudu wa Gahondo mu kagari ka Birenga mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma baravuga ko iyangirika ry’ibikorwa remezo birimo umuhanda Mutenderi-Kazo-Gashanda ndetse n’ikiraro gihuza Umurenge wa Gashanda na Kazo bibangamiye ubuhahirane. Ibituma umusaruro wabo ugurwa kuri make kuko ntabinyabiziga bishobara kugera muri aka gace cyane cyane mu gihe cy’imvura .

Ni ku isaha y’isaa kumi n’iminota mirongo itatu z’umugoroba mu gacentre k’ubucuruzi ,ahazwi nko mu Madiga ubusanzwe ni mu mudugudu wa Gahondo mu kagari ka Birenga mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, ni bwo abatuye muri aka gace barikujya guhaha ibicuruzwa bitandukanye birimo ibyifashishwa mu gutegura amafunguro y’umugoroba. Mu muhanda wangiritse bamwe nta nkweto bambaye mu kwirinda ko bagwa n’uwambaye inkweto arahengekereza ahari itaka rikomeye umunyamakuru we yavuye kuri moto abisabwe n’umutwaye kugira ngo badakora impanuka bitewe n’ububi bw’umuhanda ,aha ni ho abahinga umuceri n’ibigori muri aka gace bahera bavuga ko ibi bikoma mu nkokora icuruzwa ry’umusaruro wabo bagasaba ko bakemurirwa iki kibazo .
Gasana Aloys ni umwe muri bo ati “Twebwe dufite ikibazo kitoroshye ino aha hari ubutaka bwera pe!Ariko umusaruro tuwugurisha kuri make kuko kuwugeza ku isoko n’uyu muhanda biragora. Imodoka ziraza zikagarukira ahantu heza bigatuma twikorera imyaka tuyigeza aho imodoka igera cyangwase abamamyi bakaza bakaduha ayo bishakiye kuko kuwugeza aho ugomba kugurishirizwa ntibyoroshye”
Nagahire Epiphanie nawe atuye i Murinja avuga ko uyu muhanda ubabangamiye ariko by’umwihariko ikiraro cyacitse nacyo kibateza ubukene ati”Ubushize imodoka yaraje irapakira igeze ku kiraro kiri hariya hepfo igwamo n’ibyo yari ipakiye urumva nyir’ imodoka yarahombye natwe turahomba kuko yari ataratwishyura kuva icyo gihe nta modoka igura imyaka irongera gukata aha ubwo rero umumamyi araza akakunamaho akaguha ayo yishakiye kuko azi ko ntawundu uza kukugurira kandi natwe tuba dukeneye amafaranga nta kundi twabigenza tugapfa kuyakira gusa umuhanda ukoze ntawakongera kuduhenda”
Iki kibazo cy’umuhanda wangiritse kigendana n’ikiraro cyashaje gihuza Gashanda ku ruhande rw’akagari ka Munege ndetse na Kazo mu kagari ka Birenga ahazwi nka Murinja bitewe n’umuhanda udatunganyije ntibyashobokeye umunyamukuru kugera kuri iki kiraro gusa iki ni ikibazo akerere ka Ngoma kavuga ko kizakemurwa mu mezi atatu ari imbere Mapambano Nyiridande Cyriaque ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.Ati”Hari gahunda y’akarere ka Ngoma yo kubaka imihanda yo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko rero, abo batuye Murinja hari undi muhanda bashobora kuba bifashisha gusa mu mezi atatu uwo muhanda uraba ukozwe mu buryo buciriritse mu gihe hagishakishwa ingengo y’imari kugira ngo ukorwe mu buryo burambye”
Uretse umuhanda n’ikiraro bibangamiye iterambere ry’abatuye muri Gahondo,aba baturage bavuga ko bagikora urugendo rurerure rushobora kugera ku birometero icumi mu gihe bakeneye gukora ibikorwa bikenera umuriro w’amashanyarazi harimo kwiyogesha no gusudiriza .