NGOMA : Umugabo aratabaza kubera gukubitwa n’umugore we

Abatuye mu mudugudu wa Meraneza mu kagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe n’urugo rw’uwitwa Habyarimana Alphonse na Niragire Fortunée ruhoramo amakimbirane ashingiye ku mutungo aho umugore akubita umugabo akanamuvutsa uburenganzira ku mitungo bikaba biteye inkeke mu mudugudu.

Jun 8, 2023 - 11:51
Jun 15, 2023 - 20:11
 0
NGOMA : Umugabo aratabaza kubera gukubitwa n’umugore we
Ahozwa ku nkeke n'umugore we

Habyarimana Alphonse ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Meraneza mu kagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma avuga ko amaze imyaka irindwi ahohoterwa na Niragire Fortunée bashakanye byemewe n’amategeko aho amakubita afatanyije n’umuhungu we w’umusore witwa Tuyizere Albert uri mu kigero cy’imyaka makumyabiri n’ine ndetse bakamuvutsa uburenganzira ku mitungo bashakanye nkuko yabibwiye umunyamakuru .

Ati”Ubungubu mu nzu baranyirukanye ntibangaburira ubutaka babunyirukanyemo imyaka bariyinyambuye sinsarura ikawa ndabyuka nkajya kurya kwa mama mbese muri nasubiye kwa mama ni we untunze

Guhozwa ku nkeke no kutagaburirwa byatumye Habyarimana Alphonse ava mu rugo rwe yimukira mu yindi nzu ariko nabwo umugore we afatanyije n’umuhunge we Tuyizere bayimusenyeraho akaba ayibamo irangaye. Aha ni ho abaturanyi b’uyu muryango bahera bavuga ko Habyarimana akorerwa ihohoterwa bagasaba ko yarenganurwa.

Kayumba Desire ati “Aba muri iki kizu muri kubona hano hepfo , ubutaka bwo nta n’ahantu na hamwe yakandagira n’ejo budi aho yahinze ibishyimbo muri tugabane babimukubitiyemo byose barabisaruye byose umugore ni we ubifite”

UWIMANA Suzana ati”Uyu mugabo akorerwa ihohoterwa rikomeye nta burenganzira na bumwe agira kuri buri kintu cyose cyo mu rugo kandi iyi nzu araramo yararobotse irenda kugwa byose bitewe n’umugore ndetse n’umuhungu we akemera akayibamo yapfa yakira ariko ntaburenganzira agira mu bintu bye”

Ndayishimiye Etienne ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Meraneza uyu muryango utuyemo avuga ko impamvu amakimbirane yo muri uru rugo adashira biterwa na Niragire  Fortunée kuko mu gihe cyose ubuyobozi bw’umudugudu bumutumyeho abusuzugura ahubwo agakomeza guhohotera umugabo we ibiterwa n’ubusinzi.

Ati”Icyo nakubwira hagati ya Niragire na Habyarimana ni uko iyo tugerageje kugira ngo tubunge Niragire adashobora kubaha ubuyobozi akenshi umugabo we aramundegera namutumaho akanca amazi”

Niragire Fortunée ushyirwa mu majwi kuba ahohotera umugabo ubwo yari muri centre y’ubucuri ya Gitesanyi aho abaturage bavuga ko ariho akunda kunywera ubwo yasohokaga mu kabari akaganira n’umunyamakuru  ahakana ibimuvugwaho.

Ati”Ntabwo namwirukanye reka mbazanire impapuro kugira ngo murebe ko ntamwirukanye ariko Mana ntanakantu ubwose nagurisha ibintu abana nkabashyira he ,sinjya mukubita uriya wamukubita akabaho urebye n’ukuntu ameze ?”

Nzagayimana  Samson umunyamabnga nshingwabikorwa w’akagari ka Karwema, uyu muryango utuyemo avuga ko ikibazo cy’umuryango gikwiye gukemurwa n’izindi nzego gusa na we avuga ko uyu mugore adashobotse.

Ati”Umugore ategeka umugabo ntashake ko ku mitungo akoraho kandi kwiyunga ngo babane ntiboshoboka kuko umugore ntashobotse uriya muryango ufite amakimbirane akomeye hatabaye iby’amategeko ntago inzego zibanze zabishobora,icyo twebwe dukora ni ugutanga amakuru y’uko bihagaze kuko si wa muryango wo kuganirizwa n’inshuti z’umuryango cyangwa inzego z’ibanze ni amakimbirane yarenze “

Amakuru dukesha abaturanyi b’uyu muryango avuga ko Niragire Fortunée agenda agurisha ubutaka rwihishwa amafaranga akayasangira n’umuhungu we ari nako bafata n’amadeni mu miryango n’amatsindo yo kubitsa no kugurizanya bakayanywera ibizagira ingaruka ku bana bavuka muri uyu muryango ni ho bahera bavuga ko inzego zibifitiye ububasha zagakwiye guhagarika ibyo bo bita amahugu bakavuga ko ni hatagira igikorwa aya makimbirane azateza urupfu.

 Nyirimana Leonce /Ngoma