RWAMAGANA:Tujyanemo tugumanemo inkingi yo kwesa imihigo

Gahunda yiswe Tujyanemo tugumanemo mu karere ka Rwamagana ni gahunda ubuyobozi bw’aka karere bufatanyamo n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere .Abaturage bavuga ko ari gahunda bose bahuriyeho ituma besa imihigo kuko buri wese ku ruhande rwe ibyo aba yiyemeje iyo abikoze uko yabihize nta kuzarira umusaruro ugerwaho.

Jun 14, 2023 - 09:24
 0
RWAMAGANA:Tujyanemo tugumanemo inkingi yo kwesa imihigo
Uwayezu Valens uyobora JDAF Rwamagana (Ifoto internet )

Abatuye akarere ka Rwamagana bavuga ko bakiyibwirwa n’ubuyobozi mbere hari abumvaga ko  bireba abayobozi gusa, ariko aho umusaruro wayo batangiriye kuwubona bayibona nk’ igisubizo. Abaturage banavuga  ko bamaze kumenya ko atari ukujyamo gusa kuko iyi gahunda yitwa Tujyanemo ahubwo ari ukuyikoresha besa imihigo kandi ku nzego zose kuva ku muryango,umudugudu n’ahandi hose.

Ingabire  Vestine ubwo yaganiragana na  izubaradiotv.rw mu mujyi wa Rwamagana yagize ati’’Tujyanemo Tugumanemo iyi mvugo idutera ishema twebwe nk’ abatuye hano mu mujyi.Reba iyi mihanda iba ikorwa none se iyo ubuyobozi buyikoze ,nkanjye ubu ntawajugunya imyanda mureba ndakubwiza ukuri nahita ntanga amakuru ndetse akayitoragura kuko yaba atwanduriza umujyi ubwo se urumva mba ntajyanyemo n’abakoze uyu muhanda’’

Undi witwa Aloys Rutabingwa  ati’’ Tujyanemo nabanje kuyumva mu nteko y’abaturage twagiyeyo ntega amatwi barayidusobanurira none nanjye ibyo nkoze mba numva mbigiyemo ,n’umutima kandi nko ku muganda sinkora jyenyine njyanamo n’abandi twacyura ikivi nkumva nyine umusaruro ubonetse kuko twajyanyemo ntihagira usigara’’

Gahunda ya Tujyanemo tugumanemo abafatanyabikorwa b’akarere ka Rwamagana bavuga ko ibafasha iyo bagiye kugira ibyo baganira n’abaturage ndetse niyo hari ibyo bagiye kubakorera n’abaturage bajyamo ntibumve ko ari iby’umufatanyabikorwa gusa ahubwo ari ibyabo

Uwayezu Valens  uyobora ihuriro ry abafatnyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana ati’’Tujyanemo tugumanemo ni intero nziza kuri twe   nk’abafatanyabikorwa  kuko iyo turi mu bintu koko tuba twumva twabigiyemo kandi atari ukwikozayo ngo tube twabigeza hagati bye kurangira ahubwo tubijyamo tubigiyemo tukagumamo ikigamijwe tukakigeraho’’

Yongeraho ati ’’Nkubu abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere twagize uruhare mu gutuma imihigo yeswa kuko mu mwaka w’imihigo 2022-2023 ku mihigo 102 y’akarere, twe abafatanyabikorwa twagafashijemo imihigo 37 kandi rwose turayesa’’

Gahunda ya Tujyanemo tugumanemo  yafashije akarere ka Rwamagana kwesa imihigo ku buryo utundi turere twatangiye kuza kwigira kuri iyi gahunda .Ni gahunda yifashishwa guhera ku muryango ,umudugudu ,akagari n'umurenge.

Mbangukira Titien /Rwamagana