Ruhango: Nta mwana ukiva mu ishuri, School Feeding yabaye umuti urambye
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri”School Feeding’’; mu karere ka Ruhango, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) batangije ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi gutanga umusanzu wabo kandi ku gihe, urimo na gahunda y’ivunjafaranga.
Kuva mu Rwanda hatangizwa gahunda yo Gufatira Ifunguro ku Ishuri izwi nka School Feeding, hamaze kugaragara impinduka zifatika zirimo kugabanuka kw’abana bataga ishuri no kuzamuka kw’imyigire myiza.
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya GS Ruhango ADEPR riherereye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, bavuga ko iyi gahunda yabafashije gukemura imbogamizi zitandukanye bahuraga nazo mbere yo kuyitangiza.
Nayituriki Tabita, umwe mu banyeshuri bo muri iri shuri, avuga ko mbere yo gutangira gufatira ifunguro ku ishuri hari ubwo bajyaga kwiga bafite inzara, bigatuma batabasha gukurikira amasomo uko bikwiye.
Asobanura ko ubu biga batekanye kandi bafite imbaraga zihagije, kuko babona ifunguro ku gihe kandi ryujuje ibisabwa.
Ati “Ubu twigana imbaraga kandi tukumva neza amasomo kuko tuba twabonye ifunguro ryiza. Mbere byadusabaga gusiba cyangwa tukiga tudatekanye.”
Ababyeyi na bo bashima uruhare rw’iyi gahunda mu mibereho yabo ya buri munsi. Mukashyaka Dathive na Muhanano Jean Marie Vianney, bafite abana bafatira ifunguro ku ishuri, bavuga ko byababorohereje cyane kuko batagihangayikishwa no gutegurira abana amafunguro ya saa sita, cyane cyane mu miryango ifite ubushobozi buke.
Mukashyaka ati “Byaradufashije cyane kuko ubu umwana ajya ku ishuri azi ko aza kubona ifunguro. Natwe bidufasha gukora imirimo yacu tudahangayitse.”
Naho Muhanano we yagize ati “Icya mbere yafashishe yahaye abana gukunda ishuri, nkubu abana bavaga ishurikubera kutarya mu rugo, ariko ubungubu abana bakunze ishuri ntawe ukiva mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alphonsine Mukangenzi, agaragaza ko gahunda ya School Feeding yaje ari igisubizo ku bibazo byagaragaraga mu mashuri birimo guta ishuri no kutitabira amasomo uko bikwiye.
Yakomeje agaragaza iyi gahunda yanafashije ababyeyi gukora imirimo yabo batekanye kuko baba bizeye ko bari bufatire ifunguro ku ishuri.
Mukangenzi yagize ati “Niba umubyeyi yarakoraga imirimo huti huti kuko amasaha abana batahiraho yenda kugera, bimwe bikangirika ariko ubu umwana akaba afatira ifunguro ku ishuri hari icyo nawe byamufashije; utabishyigikira yarasigaye!”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukangenzi Alphonsine
Ashimangira kandi ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi kugira ngo iyi gahunda igere ku ntego zayo, anabashimira ubufatanye bagaragaza mu gutanga umusanzu wunganira inkunga itangwa na Leta.
Yasobanuye kandi ko muri aka karere hari na gahunda yiswe ivunjishafaranga aho hari gahunda yo korohereza imiryango itabasha kubona amafaranga, aho iyo miryango itanga ibiribwa cyangwa inkwi zo gucana.
Ati “Dufite gahunda y’ivunjishafaranga, aho umubyeyi udafite amafaranga ariko afite ibindi bintu bikenerwa mu gutekera abana nk’inkwi cyangwa ikindi akizana tukakigenera agaciro; umwana akabasha gufata ifunguro.”
Mu Karere ka Ruhango, ubwitabire bw’ababyeyi mu gutanga umusanzu wunganira amafaranga Leta ishyira muri gahunda ya School Feeding muri iki gihembwe cya kabiri buri ku kigero cya 95%. Aka karere kari mu turere twa mbere duhagaze neza ku rwego rw’igihugu mu kwitabira iyi gahunda, bigaragaza ubufatanye bw’inzego zose mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abanyeshuri.
Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ikomeje kugaragara nk’inkingi ikomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi, aho abana biga bafite ubuzima bwiza, ababyeyi bagakora imirimo yabo batekanye, ndetse n’igihugu muri rusange kikungukira ku bana biga neza kandi bafite ejo hazaza heza.
Abanyeshuri bafata amafunguro ya saa sita muri GS Ruhango ADEPR bishimye
Gahunda ya school feeding ikomeje gutanga umusaruro hiryo no hino mu gihugu
Ifunguro abanyeshuri biga muri GS Ruhango ADEPR bafata ryujije indyo yuzuye
Abanyeshuri bishimiye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza asangira n’abanyeshuri ifunguro
Abana ntabwo bagita amashuri kubera school feeding program mu Rwanda
NTAMWEMEZI Charles/Ruhango
