NGOMA :Bamwe mu bangavu babyaye baterwa ipfunwe no kujya gukingiza abana babo
Bamwe mu bangavu bo mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma bafatiranywe kubera ubukene bwatewe n’icyorezo cya covid 19 bavuga ko bakimara kubyara batinyaga guheka abana ngo babajyana kubapimisha ibiro no kubakingiza kwa muganga
Gupimisha abana buri kwezi kwa muganga cyangwa mu bajyanama b’ubuzima no kubakingiza kugira ngo hakurikiranwe imikurire yabo nibyo byagoye bamwe mu bangavu bo mu murenge wa Karembo mu karere ka Ngoma mu gihe babyaraga babitewe n’imibereho mibi yazanywe na Covid 19 .Umwali Hope ni umwangavu twahinduriye umwirondoro ati’’Nibwiraga ko abantu banegura bavuga ko niyandaritse ,gusa nagezaho ndemera ndamuheka njyana umwana wanjye kumupimisha numvaga mfite ipfunwe rwose .’’
Mugenzi we nawe wabyaye akiri umwangavu twise Alice Nyirarukundo ati ’’ Nabanje gutinya gukingiza ntinya ko bagenzi banjye banseka ariko kubera ko umwana ari uwanjye ’’
Niyomutesi Valentine umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Karembo avuga ko koko hari abangavu batinyaga kujya gukingiza abana ariko ko ku bufatanye n’ababyeyi byashobotse kandi hakazanakomeza gahunda y’ubukangurambaga ati ’’Byarakozwe hari ababyaye uyu mwaka baraganirijwe batubwira ibibazo bafite twanaganirije n’ababyeyi ,tubaba hafi kugira ngo turinde n’abandi bana bataba baterwa inda .’’
Gupimisha abana bakiri bato kugeza ku mezi icyenda bifasha umubyeyi kumenya uko umwana we akura bityo bikamurinda kuba yarwaza umwana imirire mibi no kurwaragurika .
Uwayezu Meditrice /Karembo