RWAMAGANA : Atotezwa n’umubyeyi we kubera kubyara akiri umwangavu
Mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana hari umwana w’umukobwa watewe inda muri covid-19 ataruzuza imyaka y’ubukure ibintu byatumye atotezwa na se umubyara bimuviramo kuva mu rugo iwabo akajya kwirwanaho

Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko ni umwangavu twahisemo kutagaragaza umwirondoro we ku bw’umutekano we, atuye mu murenge wa Gahengeri ni mu karere ka Rwamagana avuga ko yatewe inda muri ibi bihe bya covid-19 mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 kubera ko imibereho yari imugoye akagwa mu bishuko, nyuma yo kubyara ntabwo yorohewe n’ubuzima kuko yatangiye gutotezwa n’umubyeyi we ahitamo kujya kwirwanaho akaba abayeho mu buzima butamworoheye we n’umwana we.
Ati" Umugabo wanteye inda yayinteye ari muri covid-19 ari mu kwezi kwa mbere majije kubyara ndaza nicarana na papa tumajije kwicarana nkajya mfata isuka nkajya guhinga nazajya nza akantuka nanateka ibiryo akambwira ngo mbacurira abana ndangije mfata umwanzuro wo kujya kwikodeshereza".
Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko muri ubu buzima bw’ubukode abayemo atunzwe no guhingira abaturanyi yaba atagize aho abona ho guhingira amafaranga we n’umwana we bakaba babwirirwa ndetse bakaba banaburara agasaba ko yagobokwa.
Ati" Mfata isuka nkajya guhingira abantu iyo ntabonye nyine amafaranga yo guhaha ndabwirirwa cyangwa nkaburara, kwitunga no gutunga umwana wanjye biragoye no kubona amafaranga yo gukodesha ntibishobotse. Ndasaba ubufasha ko Leta yamfasha banshakira imishinga ituma mbona ubuzima bwo kwiyitaho no kwita k’umwana".
Umwe mu baturanyi b’uyu mwana w’umukobwa aragaruka ku buzima uyu mwana abayemo mu bukode nyuma yo kwirukanwa na se umubyara akagaragaza ko akeneye ubufasha kuko abayeho mu buzima butamworoheye.
Aragira ati" Ubuzima bw’ukuntu abayeho ise yamwirukanye mu rugo ntabana na nyina yabanaga na se none se yaramwirukanye ni umwana wicumbikira wirwanaho ukwariho, umubyeyi we yaramwirukanye ntabwo babana aricumbikiye nkamwe mubishinzwe mwamushakira ubufasha ahubwo mukamufasha urabona ko ubu niwe wiharahara nyine mukamufasha".
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne asaba ababyeyi kudatererana abana kuko babyaye ahubwo bakwiye kubaba hafi ariko anasaba abana guca bugufi imbere y’ababyeyi kuko nabo baba bari mu makosa.
Ati" Ubundi ibyo bibazo bibaho iyo hari abana batwite ugasanga hari ababyeyi batangira gutoteza abana ariko ni ubukangurambaga bwo kwereka ababyeyi ko atariwo mwanzuro ahubwo bakwiye kumwegera kugirango atazanongera, ndumva kwicumbikira bitaba ari umwanzuro mwiza,ntabwo ababyeyi bakwiye gutererana abana kuko babyaye ariko umwana nawe akwiye guca bugufi kuko nawe aba ari mu makosa akegera ababyeyi agasaba imbabazi".
Muri aka karere ka Rwamagana kimwe n’ahandi mutundi turere usanga hagaragara umubare munini w’abangavu batewe inda cyane cyane byakajije umurego muri ibi bihe bya covid-19 nyamara washaka abazibateye ugasanga abagaragajwe umubare wabo utangana n’uwabangavu babyaye ibintu bikomeza kwibazwaho na benshi impamvu batagaragazwa kandi ahanini usanga baba bazwi.
Ntamwemezi Charles /Rwamagana