Ngoma:Rusumo Power Company Ltd yashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara

Mar 6, 2026 - 10:31
Mar 7, 2026 - 19:31
 0
Ngoma:Rusumo Power Company Ltd yashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere serivisi z’ubuvuzi no gufasha abaturage kubona ubutabazi bwihuse, Rusumo Power Company Limited ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma bashyikirije Ibitaro Bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara izifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga byihuse.

 

Iyi mbangukiragutabara yaguzwe mu rwego rwo gufasha cyane cyane abaturage batuye mu bice bikikije umushinga wa Rusumo kubona serivisi z’ubuvuzi zihuse kandi zinoze, cyane cyane mu gihe hari abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse. Ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Peter RURANGWA,umukozi ushinzwe amashanyarazi muri Rusumo Power Company Limited yavuze ko gutanga iyi mbangukiragutabara ari imwe mu nzira zo gushyigikira imibereho myiza y’abaturage baturiye uyu mushinga.

 

Ati’’ Twatekereje gutanga iyi mbangukiragutabara kugira ngo ifashe abaturage bakeneye ubutabazi bwihuse, ndetse inunganire izindi zari zisanzwe zikoreshwa kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zirusheho kunoga. Uyu mushinga kandi ukomeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze no mu bindi bikorwa birimo no kubagezaho amazi meza.

 

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, MAPAMBANO NYIRIDANDI Cyriaque, yashimiye Rusumo Power Company Limited kuri iki gikorwa cyo gutuma service zúbuzima zikomeza kugenda neza avuga ko iyi mbangukiragutabara igiye kongera ubushobozi mu gutanga serivisi z’ubutabazi bwihuse ku barwayi.

 

Ati’’ “Turashimira Rusumo Power Company Limited kuri iyi nkunga. Iyi mbangukiragutabara izafasha cyane mu kunozserivisi zo gutwara abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse, bityo abaturage barusheho kubona serivisi nziza z’ubuvuzi.

 

Ibitaro bya Kibungo biri ku rwego rwigisha rwa kabiri bityo bikaba byakira abarwayi benshi baturutse hirya no hino mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Iyi mbangukiragutabara bungutse ikaba izabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage.