Musanze: Urubyiruko rw’abakobwa rwishimiye ko rutazongera kugorwa n’ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango

Urubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Musanze bagaragaza ko kuba ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango bishobora gukoreshwa igihe kirekire; ari igisubizo kuri bo, kuko mbere bagorwaga no gukoresha ibibahenda kandi bigakoreshwa igihe gito.

May 29, 2025 - 01:47
May 29, 2025 - 05:55
 0
Musanze: Urubyiruko rw’abakobwa rwishimiye ko rutazongera kugorwa n’ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango

Uru rubyiruko rwatangaje ibi mu munsi mpuzamahanga wahariwe isuku mu gihe cy’imihango; aho abitabiriye uyu munsi bagaragarijwe ndetse bakanasobanurirwa ibikoresho by’isuku bizwi nka “Kosmopad” bishobora kwifashijwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kuba ibikoresho bimara igihe kinini, bamwe mu rubyiruko babibona nk’igishubizo kirambye ku isuku y’igihe cy’imihango; kuko bagiye guca ukubiri no kugura ibikoresho (Pad) buri kwezi.

Igiraneza Rachel wiga mu ishuri rya APICUR yagize ati “Pad twakoreshaga mbere, imwe yaguraga igihumbi ariko tuyikoresha rimwe; kamwe kaba karimo udukoresho icumi; bitewe n’uko imihango yawe iza kamwe ushobora kugakoresha amasaha atatu ukaba wajugunye.”

Arakomeza ati “Batubwiye ko izi zimara imyaka ibiri; urumva ntabwo wagura kamwe, ugura nka dutatu bitewe n’uko uzikeneye, ukagakoresha kamwe kakuzura ukaba wakoresha akandi.”

KosmoPad zirameswa kandi imwe ishobora gukoreshwa mu gihe cy'imyaka ibiri

Nsanzubukire Fanny nawe ni umwe mu banyeshuri bitabiriye uyu munsi, yasobanuye agira ati “Ziriya Pad zisanzwe ugura agapaki kagura nka 1500f, ukakamarana nk’iminsi itatu; ariko izi bazanye urayimesa ukayibika, ni nziza kubera ko iraramba.”

Usibye kuba ibi bikoresho bihendutse kandi bimara igihe kinini; batangaza ko bizanye igisubizo ku bidukikije, kuko ibyari bisanzwe byakoreshwaga inshuro imwe gusa ubundi bigatwikwa.

Igiraneza Rachel ati “No kuba ihendutse nabyo ni icya mbere; aka ushobora kugakoresha iyo myaka yose uko ari ibiri warashoye ibihumbi bibiri gusa, kandi ahandi ukoresha buri kwezi igihumbi, uri kumva ni amafaranga menshi. Batubwiye ko izi Pad utagenda ngo utwike nk’uko ziriya tugenda tugatwika imyotsi ikazamuka ikanduza ikirere.”

Umuziranenge Blandine ni umuyobozi wa Kosmotive, yasobanuye  ko kubura ibikoresho mu gihe cy’imihango byamuteye gukusanya amakuru kubibazo abandi bakobwa bahura nabyo; ndetse biza kurangira ashatse igisubizo.

Ati “Muri 2017 nari ndi kwandika inkuru yanjye bwite ku gihe ntari mfite ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango; kugira ngo iyo nkuru ibashe kujya hanze byabaye ngombwa ko nshyiramo imibare y’abandi. Abandi bakobwa bigenda gute, abandi bagore bigenda gute?”

Yongeraho ati “Nibwo rero nabonye ko mu bushakashatsi bwaherukaga, hagaragaraga ko mu Rwanda dufite 18% by’abakobwa cyangwa abagore basiba ishuri cyangwa akazi kubera ko batabasha kwigurira ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.”

Blandine washinze Kosmotive avuga ko yishimira ko kuri ubu hari abana b’abakobwa batagisiba ishuri kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.

Ati “Kugeza ubu icya mbere twishimira, ni iyo tubashije kubona umwana w’umukobwa avuga ati noneho sinzongera gusiba ishuri kubera imihango, sinzongera gusiba ishuri kubera ko nta bikoresho mfite. Nicyo kintu cya mbere kidushimisha.”

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urbyiruko mu karere ka Musanze Rwigamba Aimable, yashimye ibi bikoresho, asaba ko byagera ahantu henshi by’umwihariko ahahurira abantu benshi; kandi abantu bakigishwa iby’iza byabyo birimo no kuba hari indwara birinda abagore n’abakobwa.

Ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango bya Kosmotive bizwi nka “KosmoPad”, bimaze kugera mu turere dusaga 20 ndetse n’ibigo by’amashuri bisaga 100. Byerekanwe mu karere ka Musanze kuri uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye twubake Isi yumva kandi yubaha ibihe by’imihango”.