Kigali: Mu bihe by’izuba rikabije, abafite ubumuga bw’uruhu barushaho kugira ibyago byo kurwara kanseri iterwa n’imirasire y’izuba

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (albinism) mu Rwanda bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye kuko bibasirwa cyane na kanseri y’uruhu iterwa n’imirasire y’izuba. Akenshi banahura n’imbogamizi zikomeye mu kubona ubuvuzi buhamye ndetse n’ubwirinzi bukwiye.

Aug 5, 2025 - 15:47
 0
Kigali: Mu bihe by’izuba rikabije, abafite ubumuga bw’uruhu barushaho kugira ibyago byo kurwara kanseri iterwa n’imirasire y’izuba

Aba bantu bavuga ko imirasire y’izuba ikabije ikunze kubagiraho ingaruka zikomeye, rimwe na rimwe bigatuma bagira ibisebe ku ruhu bidakira, ndetse kubona abaganga b’inzobere babafasha ku gihe biba ikibazo gikomeye, ibyo bigatuma indwara ya kanseri y’uruhu ikomeza kwiyongera.

Valentine, umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu, atanga ubuhamya avuga ku bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Aragira ati:  "Imirasire y’izuba ikomeje kutubangamira cyane. Akenshi tugira ibisebe ku ruhu bitakira, kandi kubona abaganga badufasha ku gihe biragoye. Ibi bituma benshi muri twe turwara kanseri y’uruhu, ariko ntitubona ubuvuzi buhagije. Dusaba ubuyobozi n’imiryango kugira icyo bakora kugira ngo tubone amavuta arinda izuba, imyambaro iboneye, ndetse n’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme."

Abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ko ikibazo gikomeye ari ukutamenya neza ibimenyetso bya kanseri y’uruhu. Hari ibisebe by’abafite ubumuga bw’uruhu bivurwa nk’ibisanzwe kandi ari kanseri, bitewe n’uko abaganga benshi badafite ubumenyi buhagije kuri iyi ndwara.

Kubahora Pierre, umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga  aragira ati: "Hari ikibazo gikomeye cyo kutamenya ibimenyetso bya kanseri y’uruhu, bityo hakaba imbogamizi mu kuvura abafite ubumuga bw’uruhu ku gihe. Turifuza ko abaganga bahugurwa byimbitse ku ndwara zibibasira kugira ngo batange ubuvuzi bukwiye kandi bwihuse. Ibi bizadufasha gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara ikomeye."

Uwingabire Christine, uyobora ikigo nderabuzima cya Gatsata, aragira ati: "Turabona ko abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona ubuvuzi buboneye, cyane cyane ku bijyanye no kurwanya kanseri y’uruhu. Ni ngombwa ko habaho gahunda ihoraho yo guhugura abaganga no kubaka ubushobozi bw’ibigo by’ubuzima, kugira ngo haboneke serivisi zinoze zita ku bibazo byihariye by’aba bantu."

Dr. Nicodème Hakizimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango OIPPA, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje gutanga, ariko anagaragaza ko hakiri ikibazo cy’ihezwa ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu nzego zitandukanye. Yasabye ubufatanye mu kumenyekanisha ibibazo bahura na byo, kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.

Aragira ati: "Nubwo Leta y’u Rwanda ikomeje gutanga ubufasha ku bafite ubumuga bw’uruhu, hakigaragara ihohoterwa ryabo mu nzego zitandukanye. Ni ngombwa ko duhuriza hamwe imbaraga mu kumenyekanisha ibibazo bahura na byo, cyane cyane ibiterwa n’imirasire y’izuba, kugira ngo haboneke ibisubizo birambye. Turasaba ko gahunda zo kubarinda imirasire y’izuba zongerwa imbaraga, harimo guhabwa amavuta arinda izuba, imyambaro ibakingira, ndetse n’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme."

Nubwo hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gufasha abafite ubumuga bw’uruhu, haracyari inzitizi nyinshi zibangamira imibereho myiza yabo. Basaba ubuvuzi buhamye, ubwirinzi buhoraho, n’inkunga y’imiryango n’inzego zose kugira ngo nabo babeho neza, batekanye kandi bafite amahirwe angana n’abandi.

Gacinya Regina / Kigali