Rwanda: Ingo Mbonezamikurire zigiye Kugera mu tugari twose tw’Igihugu - NCDA
Mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza y’abana bato, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangiye gushyira mu bikorwa gahunda nshya yo gushyiraho Ibigo Mbonezamikurire y’Abana (ECDs) muri buri kagari kose mu gihugu.
Madam Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, agaragaza ko iyo gahunda yubakiye ku kamaro k’ibi bigo kagaragajwe mu mibereho n’iterambere ry’abana babigana.
Yagize ati: "Twabonye ko aho ECDs zigeze, abana bahahabwa uburere buboneye, bagafashwa mu mikurire yabo, kandi bigafasha n’ababyeyi kubona umwanya wo gukora, abandi bagasubira mu mashuri. Ibyo byatumye dufata icyemezo ko buri kagari kagomba kugira ECD."
Iyi gahunda izafasha abana guhabwa uburere butangirira hakiri kare, bigabanye igwingira, imirire mibi n'uburwayi bw'abato, ndetse n’ababyeyi babone umwanya wo gukora cyangwa kwiga.
Ntirivamunda Annonciata, umurezi wo mu Kagari ka Ruramira, Umurenge wa Kimonyi, yemeza ko ibi bigo byagize uruhare rukomeye mu guhangana n’imirire mibi.
Yagize ati:“Twabonye abana batakijya mu murongo utukura. Iyo bagiye kuri ECD bahabwa indyo yuzuye, bakaboneraho n’amasomo n’imikino ibafasha mu mikurire.”
Mukamana Dativa, umubyeyi wo mu karere ka Musanze, yerekana akamaro ka ECD mu mibereho ye:
Ati "ECD yanduhuriye ubuzima. Ubu umwana wanjye akura yiga, nanjye nkorera iby’ejo heza."
Imiterere y’Ibigo Mbonezamikurire y’Abana (ECDs) mu Rwanda igabanyijemo ibyiciro bitatu; Urugo rwatoranyijwe aho umubyeyi umwe yita ku bana bo mu muryango mugari, Urugo mbonezamikurire rukorera muri komunité aho abaturage bishyira hamwe bagafasha mu kurera abana mu midugudu, ndetse n’ Urugo mbonezamikurire rukorera ku mashuri aho ibigo bifasha abana bato hafi y’aho amashuri abanza cyangwa ay’incuke aherereye.
GACINYA Regina / Mu karere ka Musanze
