NGOMA : Guma mu rugo yakomye mu nkokora kuganiriza urubyiruko bituma abangavu baterwa inda.
Bamwe mu bakobwa batewe inda batarageza imyaka y’ubukure bo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma, bavuga ko ubujyanama ku buzima bw’imyororokere bari basanzwe bahabwa butashobotse mu gihe icyorezo cya Covid -19 cyari cyugarije abaturage , cyane cyane mu bihe bya Guma mu rugo bituma bamwe bashukwa baterwa inda.

Ubwo icyorezo cya COVID 19 cyadukaga mu ntangiriro z’umwaka wa 2020,byabaye ngombwa ko abantu basabwa kutarenga imbibi z’ingo zabo mu rwego rwo kutagikwirakwiza .Ibi byatumye serivisi nyinshi zirimo izo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere ubusanzwe zitangirwa mu cyumba cyahariwe urubyiruko ku bigonderabuzima no ku bajyanama b’ubuzima zihagarara.
Bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda muri ibyo bihe bavuga ko ibi byagize ingaruka zikomeye zo gutwara inda kuko bataganirizwaga kandi batajya no ku ishuri dore ko nayo yari yarafunze.
Umwe muri abo bakobwa watewe inda afite imyaka 17 Twise Umutoni kubera umutekano we yagize Ati”Nawe urabyumva nta muntu wagombaga kuva iwabo kubera gahunda ya Guma mu Rugo kandi mbere twaraganirizwaga n’abajyanama b’ubuzima,hakaba nubwo twajyaga mu cyumba cy’urubyiruko bakatubwira ibyo tutazi”.
Mugenzi we nawe ahamya ko iyo aza gusobanukirwa imihindagurikire y’ubuzima bwe aba ataratwaye cyangwa ngo yemere gushukwa kugeza asambanyijwe agaterwa inda .Ati”Nari mfite imyaka 16 maze umusore araza aranshuka turyamana ntanazi ko ndi mu gihe cyo gusama kubera ko nari ntarabisobanukirwa ntwara inda gutyo kandi n’ababyeyi banjye bari batarabinganirizaho’’
Aba bakobwa bavuga kandi ko no kuba amashuri yari afunze byagize ingaruka kubera ko naho hajya hatangirwa inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Chantal Musabyimana umwe mu bajyana b’ubuzima muri uyu murenge wa Murama yemera ko bitari bukunde ko bakora ubukangurambaga by’umwihariko baganiriza abangavu mu midugudu kubera ko nta muntu wari wemerewe kuva mu rugo atabifitiye uruhushya. Ati”Uretse natwe n’ushinzwe kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu cyumba cy’urubyiruko kiba ku kigonderabuzima nawe ntiyabonaga uko abaha ayo makuru bigatuma bishora mu busambanyi bamwe baterwa inda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Mugirwanake Charles avuga ko no mu murenge ayoboye hari abakobwa batewe inda muri ibyo bihe bitewe no kutaganirizwa.Ati”Muri Guma mu rugo byari bigoye abana benshi bari mu rugo nkuko byasabwaga utrumva ko hari abatarabashije kwifata barasambnywa baterwa inda kubera kubura ababaganiriza nkuko byahoze”
Icyakora uyu muyobozi ahamya ko ubu hari gukorwa ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo basobanukirwe imikorere n’imihindagurikire y’ubuzima bwabo bityo barusheho kwifata.
Imibare ya Minisiteri y’Iterambere ry’umuryango n’uburinganire mu Rwanda (MIGEPROF), yerekana ko mu 2019 hatewe inda abana 23628, naho mu mezi 6 gusa y’umwaka wa 2020 wabayemo Guma mu rugo ya mbere abangavu 19701 bari bamaze guterwa inda.
DEMOKARASI Eric /Ngoma