KIREHE :Bamwe mu bangavu batewe inda bababazwa no gutereranwa n’ababyeyi

Bamwe mu bangavu bo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe basambanyijwe bagaterwa inda mu bihe icyorezo cya Covid -19 cyari gifite ubukana ,baravuga ko bakomeje gusharirirwa n’ubuzima kubera ko ababyeyi bakabafashije babatereranye.

Aug 29, 2022 - 16:02
 0
KIREHE :Bamwe mu bangavu batewe inda  bababazwa no gutereranwa  n’ababyeyi
Ibiro by'akarere ka Kirehe (Ifoto Camarade )

Aba bangavu batuye ahitwa Kavuzo babwiye Radio na Izuba TV ko muri ibyo bihe bidasanzwe byatewe na Covid-19 ,bashutswe n’abagabo bakabatera inda barangiza bakabihakana. Abayeyi babo nabo batarabyakira bituma babaho mu buzima bugoye kandi bagomba no kwita ku bana babyaye.

Umwe muri bo wabyaye  mu bihe bya Guma mu rugo afite imyak 17 utashatse ko amazina ye atangazwa  yagize Ati”Umugabo yaraje ambwira ko ankunda muri ibyo bihe hanyuma turaryamana antera inda mubwiye ko ntwite ambwira ko atari we wenyine utera inda. Gusa kuva icyo gihe sinongeye kumubona ,ku buryo ubuzima ubu bungoye cyane kandi n’ababyeyi banjye kubyakira byarabananiye”.

Akomeza avuga ko ubu yacikirije amashuri ibyatumye icyerekezo cy’ubuzima bwe gihinduka.

Mugenzi we wabyaye nawe muri Guma mu rugo afite imyaka 16 Ati”Maze kubyara iwacu batangiye kuntoteza kuko bari batarabyakira kandi n’uwayinteye yaranyihakanye kuva icyo gihe  kubona imyenda y’umwana ,ibyo arya,Mituweri ntabwo byoroshye “.

Nubwo ariko aba bangavu  banyuze muri ubwo buzima  bagatereranwa n’abakagombye kubitaho ,bagenda bagarura ikizere cyo kubaho kubera ko batangiye kwiga imashini idoda kugira ngo bazibesheho.

 Mama  Flavia Mukacyubahiro  umubikira  ukorera ubutumwa mu karere ka Kirehe  yiyemeje gufasha aba bangavu ashyiraho ishuri ryigisha kudoda  ryubatse i Kavuzo mu murenge  wa Kigina , avuga ko batekereje kubafasha kubera ko babonaga bamwe batangiye kwiheba icyakora agaragaza ko hakiri imbogamizi.Ati”Badufashije tukabona ibikoresho ku buryo bajya barangiza kwiga bakabona icyo bakora badahise basubira iwabo kubera ko babuze ibikoresho byarushaho kuba byiza ”.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko hari byinshi bakora kugira ngo aba bana basubire mu buzima busanzwe ari nayo mpamvu asaba ababyeyi kutabatoteza.Ati”Hari benshi dufasha bagasubira mu ishuri ,bakabona amahugurwa abafasaha kwiteza imbere .Icyo dusaba ababyeyi ni uko batabatererana ahubwo bakwiriye kubafasha”

Intara y’i Burasirazuba niyo igaragaramo abangavu benshi  basambanyijwe bagaterwa inda .Akarere ka Kirehe kaza ku mwanya wa Gatatu kuko kabonetsemo abana basambanyijwe bagaterwa inda igihumbi Magana atatu mirongo itandatu na batanu mu mwaka wa 2021.Akaza ku mwanya wa kabiri ni Gatsibo mu gihe aka mbere ari Nyagatare.

 Camarade UWIZEYE /KIREHE

 

Files