KIREHE : Barasabwa kudahishira abatera inda abangavu
Umwe mu bangavu batewe inda mu bihe by’icyorezo cya Covid 19 wo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe avuga ko agowe n’ubuzima nyuma yo guterwa inda ,uwayimuteye agatoroka abifashijwemo n’abaturanyi kugeza ubu bakaba bagikomeje guhisha aho aherereye .

UWABABYEYI Jeanine twahisemo guhindurira amazina ni umwangavu watewe inda muri ibi bihe bya covid-19 ubwo yakoraga akazi ko mu rugo mu mugi wa Kigali ubu akaba atuye mu murenge wa kigina ni mu karere ka Kirehe avuga ko umusore wamuteye inda ubu atazi aho aherereye kubera ko abamuzi bamuhishiriye .Agira ati ’’Nabaga I Kigali mpura n’umusore antera inda ndasama , hari mu gihe cya Covid sinabibwira ababyeyi sinzi iyo aherereye byabaye nabi kuko nta muntu mfite wampa n’isabune ’’
Umubyeyi wa UWABABYEYI Jeanine twahinduriye amazina avuga ko kurubu agowe no kubona ibifasha umwana we ndetse n’umwuzukuru kubera ko no mubihe byo kubyara yafashijwe n’abagiraneza mu gihe ataramenya awamuteye inda aho aherereye kubera ko bakomeje kumuhishira .Abivuga muri aya magambo ’’Ubwo rero tumujyana Kirehe kumupimisha batubwira ko afite amezi atandatu ,aho inda imufatiye tumujyana kwa muganga baramubaga dutegereza uwayimuteye wenda ko azadusangayo turaheba .’’
Umuyobozi w’akarere ka kirehe, RANGIRA Bruno avuga ko guhishira abatera inda abangavu ari ubugizi bwa nabi kuko ashobora gutera inda n’abandi akanasaba ababyeyi kureba kure bagaharanira guhangana n’abahohotera abana.Ati ’’Iyo ugihishiriye ugahishira umugizi wa nabi nejo azatera inda undi mwana ,icyo gihe aba abujije uwo mwana amahirwe ,icyo nsaba ababyeyi ni ukureba kure kugira ngo duhashye iyi nkongwa dufite yo guhohotera bangavu .’’
Hirya no hino mu gihugu hagaragara umubare munini w’abangavu babyariye mu miryango yabo ahanini bitewe n’ingaruka za covid-19 ababateye inda bagatoroka . Ibintu bituma hari benshi babayeho nabi ndetse n’abana babyaye akenshi hari nabo usanga imiryango idafite ubushobozi bwo kubitaho bikwiye.
Charles NTAMWEMEZI /KIREHE