KIREHE :Bahangayikishijwe no kutagira icyumba cyo kubyariramo kisanzuye

Ababyeyi bo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuto bw’icyumba bayariramo cyo ku kigo nderabuzima cya Musaza babyariramo bagasaba ko bakubakirwa bakajya babyarira ahantu hisanzuye .

Feb 20, 2024 - 10:22
Feb 20, 2024 - 10:38
 0

Abasaba ko icyumba ababyeyi babyariramo ku kigonderabuzima cya Musaza mu karere ka Kirehe cyakwagurwa   ni ababyeyi bahaturiye  bavuga ko babangamirwa  n’ubuto bw’icyumba  babyariramo kuko iyo umubyeyi ari ku bise yitegura kubyara usanga haba hari uruhurirane rw’abantu batandukanye bityo bikaba bidakwiye ku mubyeyi bagasaba ko icyo cyumba cyakwagurwa bakajya bajya kubyarira ahantu hisanzuye,nkuko bivugwa na Mukamana Annociathe . Ati’’ Duhangayikishijwe nuko iyo tugiye kubyara aho dutegerereza haba hari abantu benshi bareba uko ababyeyi baribwa n’ibise jyewe nababajwe no kuba haba hari abana n’abandi barwaza bareba uko umuntu aba ababara. Ababishinzwe badufashe batwagurire icyumba cy’ababyeyi bayariramo kuko biraduhangayikishije’’.

Nyirabagenzi Anne naw ni umubyeyi wigeze kuhabyarira agira ati ’’Turasaba ababishinzwe rwose badufashe icyumba cy’ababyeyi cyagurwe kuko usanga abantu babyiganira muri iki ngiki ’’.

 Uramutse Alleluia  umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya  Musaza avuga ko ikibazo cy’ubuto bw’icyumba ababyeyi babyariramo bakizi ndetse nabo cyibateye impungenge zo kubura ababyeyi baba barahisuzumishirije mu gihe cyo kubyara bamwe bakajya ahandi ariko  bakemeza ko hari umufatanyabikorwa wemeye kubaka iki cyumba.  Ati’’Icyo kibazo cy’ubuto bw’icyumba ababyeyi babyariramo turakizi natwe tubabazwa no gusuzuma ababyeyi ariko mu gihe cyo kubyara abafite amikoro bakajya kubyarira ahandi, ariko ku bufatanye n’akarere ka Kirehe twakoze ubuvugizi tubona umufatanyabikorwa turizeza ababyeyi ko  ukwezi kwa gatatu bazatangira kubaka  kuko hasigaye abazatsindira akazi ko kucyubaka turizera ko ukwezi kwa gatandatu bizaba byacyemutse’’ .

Uretse  kuba aba babyeyi bataka kuba mu gihe cyo kubyara babura aho bisanzurira kubera urujya n’uruza rwababa bari mu cyumba cy’ababyeyi  basaba ko ibitanda baryamaho byakongera kuko   ibihari nabyo bidahagije.

 Uwayezu  Mediatrice /Kirehe