Minisitiri Utumatwishima yakiriye Nessa, Beat Killer, Jojo Breezy na Tity Brown,

May 10, 2024 - 20:18
 0
Minisitiri Utumatwishima yakiriye Nessa, Beat Killer, Jojo Breezy na Tity Brown,

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, bakiriye mu biro abahanzi barimo Nessa, Tity Brown, Beat Killer na Jojo Breezy.

Aba bahanzi biyongeraho rumwe mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga Judy na Kimenyi Tito.

Ni ibiganiro byibanze ku bufatanye na Minisiteri n’imbogamizi zitandukanye zikigaragara mu buhanzi.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Urubyiruko yavuze ko aba bahanzi bagaragaje ko bishimiye kuyisura, berekana ko ibyo bakora bibabyarira umusaruro n’aho bifuza gushyira imbaraga kugira ngo kugira ngo ibihangano byabo bigere kure.

Minisitiri Utumatwishima yasabye aba bahanzi gushyira hamwe no gushyigikirana mu byo bakora byose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Sandrine Umutoni yeretse aba bahanzi ibyo Minisiteri imaze kugeraho kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu kurushaho.

Abahanzi mu ngeri zitandukanye bamaze iminsi bagaragaza ko bishimiye kuba ku nshuro ya mbere barahawe Minisiteri ireberera ubuhanzi, bagahamya ko ari ibintu bitezeho umusaruro.