Gicumbi: Urubyiruko rw’Urungano rwiyemeje kutagoreka amateka

Urubyiruko rw’Urungano rwiyemeje kutagoreka amateka y’u Rwanda nyuma y’uruzinduko rwakoze ku Ngoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.

May 19, 2025 - 15:50
May 19, 2025 - 15:50
 0
Gicumbi: Urubyiruko rw’Urungano rwiyemeje kutagoreka amateka

Muri uru ruzinduko, uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu, rwari rugamije guca akarengane katurukaga kuri Leta yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mutware Antoine, umutoza w’Urungano, yavuze ko gusura iyi ngoro bifasha urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda aho rwavuye n’aho rugana. 

Yagize ati: “Uru rugendo rufite akamaro gakomeye kuko rutuma tubasha gusobanukirwa amateka, tukayasangiza bagenzi bacu.”

Kwitonda Marie de la Paix, umwe mu rubyiruko rwitabiriye uru ruzinduko, yavuze ko gusura ahantu nk’aha hari amateka bifasha urubyiruko kumenya byinshi no kubisangiza abandi. 

Ati: “Icyo dukwiye gushyira mu bikorwa ni ukuvuga ibiteza imbere urubyiruko n’igihugu, ariko tugashingira ku mateka yacu tukayasobanura dushize amanga.”

Cyuzuzo Patrick, uhagarariye uru rubyiruko, yagaragaje ko uru ruzinduko ruzabafasha gusobanurira bagenzi babo amateka y’Urwanda, cyane cyane abacura inkuru z’ibinyoma ku mateka y’igihugu.

Yagize ati: “Tuba twiyubakiye u Rwanda, bityo tugomba no kururengera mu mateka yarwo.”

Mukamana Alphonsine, umukozi w’Inteko y’Umuco ukorera ku Ngoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku Mulindi, yavuze ko iyi ngoro ifasha urubyiruko kumenya agaciro k’amahitamo meza.

Ati: “Iyo urubyiruko rushyize hamwe, rushobora kugera kure. Amateka nk’aya abigisha gukora ibyiza.”

Scolastique Mwishimire, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko ubuyobozi bushishikajwe no gufasha urubyiruko gusura ahantu habitse amateka kugira ngo barusheho gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Yagize ati: “Uru ni uruhare rwacu nk’ubuyobozi – kuzana urubyiruko ahantu nk’aha, rugasobanurirwa amateka rukayasangiza abandi.”

Nyuma yo gusura Ingoro y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, uru rubyiruko rwanasuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Kigali, aho nabwo bigishijwe amateka yaranze icyo gikorwa cy’ingenzi.

Lucien KAMANZI