GASABO: Abajyanama b’ubuzima ntibagihura n’ikibazo cyo kubura imiti

Abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Gasabo batangaza ko batagihura n’ikibazo cyo kubura imiti, cyane cyane iya malaria, ndetse ko n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu kazi kabo basigaye babifite, bikaba byarafashije kunoza serivisi batanga ku baturage.

May 19, 2025 - 15:48
May 19, 2025 - 15:48
 1
GASABO: Abajyanama b’ubuzima ntibagihura n’ikibazo cyo kubura imiti

Aba bajyanama bavuga ko mbere bahuraga n’ikibazo cyo kubura imiti yo gufasha abarwayi, by’umwihariko iya malaria, ariko ubu ikibazo cyakemutse kuko basigaye bayihabwa ku gihe kimwe n’ibikoresho bibafasha mu kazi ka buri munsi.

Mukanyandwi Marciana, umwe mu bajyanama b’ubuzima,

yagize ati:“Mu gihe cyashize ntabwo twabonaga imiti neza, ku buryo hari abarwayi bazaga kudusanga ngo tubafashe, ariko tukabura imiti. Gusa kuri ubu byarahindutse, imiti turayifite, ku buryo abafite ibibazo babona uko tubitaho.”

Na ho Kubwimana Letitia, nawe akaba ari umujyanama w’ubuzima, yavuze ati:“Ubu rwose tumeze neza, imiti irahari, ibikoresho turabifite. Abatugana tubaha serivisi nta nkomyi.”

Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ubufatanye n’abajyanama b’ubuzima ari ingenzi mu kurwanya indwara nka malaria.


Yagize ati:“Tuzakomeza guhangana n’indwara ya malaria dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima kuko bagira uruhare runini mu gufasha abaturage. Ubu bafite imiti, nta kabuza bazakomeza gutanga serivisi nziza.”

Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare rukomeye mu kwita ku buzima bw’abaturage, aho bapima indwara nka malaria n’igituntu, bafasha mu kuboneza urubyaro, gukurikirana ababyeyi batwite no kubajyana kwa muganga igihe bibaye ngombwa.

Mireille Tuyishimire