KAYONZA:Amatarasi yatumye basezerera inzara
Abahinzi bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba barashyiriweho umushinga KIIWP wabateye inkunga yo gukora amatarasi mu mirima yabo byabafashije gufata neza ubutaka . Ibintu byatumye ubutaka bwabo bubungabungwa bikongera umusaruro ukomoka mu buhinzi .

Amatarasi yatunganyijwe mu mirima y’abaturage mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo ku bufatanye na Minisiteri y’ ubuhinzi n’ ubworozi ibinyujije mu mushinga uterwa inkunga n’ ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ ubuhinzi n’ ubworozi IFAD hagamijwe guhangana n’ amapfa yakunze kuzahaza imwe mu mirenge y’ akarere ka Kayonza .Aya matarasi yashyizwe ahari ubutaka bwari busanzwe butera bukaba bwaratwarwaga n’ isuri abaturage bahinga ntibeze.Hamaze gucibwa amatarasi y’ indiganire hakanaterwa n’ibiti bivangwa n’imyaka,n’ibigaburirwa amatungo umukamo ukiyongera byafashije abaturage guhindura imibereho yabo baniteza imbere..
Gwizimpundu Philomene atuye mu mudugudu wa Nkuba ya Mbere yarangije amashuri yisumbuye,imirimo yo gukora amatarasi itangiye abonamo akazi avuga ko byamuhinduriye ubuzima.Agira ati” Nashoje amashuri yisumbuye nta kazi nari mfite amatarasi atangiye mpabwamo akazi;amafaranga nahembwaga ku munsi narizigamiye kuko naguzemo imashini ubu ndadoda kandi andi yamfashije kugura amatungo magufi ndetse no mu rugo bampayemo umurima,mbese ubu ibikorwa by’ ubuhinzi sinabireka”
Mugenzi we Irareba Abelli wo mu mudugudu wa Nkuba ya Kabiri avuga ko mubyo yungutse harimo kuba ku matarasi hateyeho ubwatsi byaratumye umukamo w’amata wiyongera.Ati”Mvuye kwahira ubwatsi bw’ inka ,mbere amatarasi ataratunganywa kubona ubwtsi bw’ inka byaratugoraga,ariko ubu biroroshye kuko tubufite bituma umukamo wiyongera kuko no mu matarasi hatewemo ibiti byongerera inka umukamo ,ni umusaruro w’ amaterasi rwose ni meza”
Nkuko bivugwa n’ umuyobozi w’agateganyo w’ umushinga KIIWP Usabyimbabazi Madeleine ni umushinga leta y’ Urwanda yatekereje hagamijwe kugoboka abaturage bajyaga bahura n’ikibazo cy’ amapfa . Ati”Umushinga ufite intego yo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ imihindagurikire y’ ibihe cyane cyane amapfa mu bahinzi n’ aborozi bo mu karere ka Kayonza “.
Gukora amatarasi y’ indinganire mu karere ka Kayonza byakozwe na KIIWP ariwo mushinga wa leta y’uRwanda uterwa inkunga n’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ubuhinzi n’ubworozi IFAD ukaba warateguwe biturutse ku mapfa yabaye mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2016 ukaba warashyizwe mu bikorwa mu mwaka wa 2018 icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira mu kwezi kwa Nzeri 2023 kizarangira gitwaye miliyoni 24$ ahwanye na miliyari zisaga 24 mu mafaranga y’u Rwanda .
Titien Mbangukira /Kayonza