Musanze: Basobanukiwe ibyiza byo kwambara inkweto

Abatuye mu karere ka Musanze barashishikarizwa kugira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda. Bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwambika abana inkweto ndetse no kubagirira isuko n’ubwo hari igihe bagorwa no kubona amazi meza.

Dec 19, 2024 - 18:32
 0
Musanze:  Basobanukiwe ibyiza byo kwambara inkweto
Abana bahawe inkweto (Ifoto Thierry N.)

Akingeneye Olive yagize ati “Zimurinda kugira amaga, agakaraba neza, zimurinda umwanda mbese! Ibijyanye n’isuku turabyumva; amazi tuyakura kure ariko tugerageza gukoresha imbaraga!”

Makuza Anastase yatangaje ko bishimiye ko abana babo bari guhabwa inkweto kuko hari ubwo umwana yabaga afite inkweto imwe bikaba imbogamizi yo kwimakaza isuku.

Ati “Abana bacu ntabwo bagendaga n’ibirenge kubera gahunda ya Leta yo kwambara inkweto, ariko wasangaga umwana afite agakweto kamwe kandi nako karacitse.”

Aba babyeyi bavuga ibi nyuma y’uko bamwe mu bana babo bahawe inkweto, ndetse n’abandi bakazazihabwa mu byiciro bikurikira.

Nyiraneza Olive ni umuyobozi w’umuryango Ireme Education for Social Impact ari nawo watanze inkweto ku nkunga ya Move Up Grobal Rwanda.

Yavuze ko uyu muryango ushyize imbere gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’ubuzima.

Ati “Iyo umwana atabonye inkweto bimuviramo gusiba ishuri, nabyo bigatuma atabasha gutsinda neza. Ikindi kwambara inkweto birinda umwana gukomereka ndetse n’indwara.

Yasabye ababyeyi kwimakaza isuku  kuko igihe umwana afite isuku, yiga atekanye bityo agatanga umusaruro uganisha kubyo igihugu kimwitezeho.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien

yasobanuye ko gutanga inkweto ari uburyo bwiza bwo gukangurira abana isuku, naho kubaha inkweto byo ngo ni ubukangurambaga bushyira mu bikorwa.

Ati “Ni uburyo bwiza bwo gukangurira abana batoya isuku, mu rwego rwo kwirinda ziriya ndwara zituruka ku mwanda.

Arakomeza ati Bahawe inkweto ariko bari banazisanganwe, mu yandi magambo ni ubukangurambaga bwigisha abantu ariko bunashyira no mu bikorwa inyigisho zatanzwe.”

Gahunda yo gutanga inkweto ku bana yateguwe n’umurwango Ireme Education for Social Impact ku nkuganga ya Move Up Grobal Rwanda, izagagera ku bana  ibihumbi 10 bo mu bigo by’amashuri birindwi byo mu karere ka Musanze.

 

Thierry Ndikumwenayo /Musanze