Rubavu-Goma: Urubyiruko rwiyemeje guhuza imbaraga mu kubaka amahoro
Nyuma y'ihuriro ry'iminsi itanu yahuje urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ndetse n'urwo mu mugi wa Goma, abaryitabiriye bagaragaza ko bungutse ubumenye bugiye kubafasha kubaka amahoro ku mpande zombi; ndetse no kugira uruhare mu kurwanya inkuru zibiba urwango.
Uru rubyiruko rwahawe ubumenyi butandukanye mu kubaka amahoro, burimo uburyo bwo gusesengura amakuru mu rwego rwo gutandukanya ukuri n'ibihuha, kwirinda ababayobya bagamije inyungu zabo bwite ndetse no kubaka imibanire hagati y'ibihugu byombi.
Hornella MUSANA ari mu muryango w'urubyiruko uharanira ubuzima (Club des Jeunes pour la Vie), ubarizwa mu mugi wa Goma. Atangaza ko yishimiye kwitabira iri huriro ndetse n'ibyo yaryungukiyemo bizamufasha gushungura amakuru abonye ndetse no gufasha bagenzi be bo mu gihugu aturukamo.
Ati "Ngendeye kubyo nahawe aha, ngiye kuzajya mbanza gusesengura menye ngo aya makuru ni meza cyangwa ni ibihuha; kubera ko hari amakuru menshi twahuraga nayo atari meza. Ngiye gufasha bagenzi banye kugira urukundo rw'ukuri ndetse n'igihe mbonye amakuru runaka nzajya mbanza nyasesengure mbere yo kuyasangiza bagenzi banjye."
UJENEZA Deogratias ni uwo mu karere ka Rubavu, avuga ko ajya kuza muri iri huriro yaje yiteze kwiga kubaka amahoro no kumenya imico y'abaturutse mu mugi wa Goma.
Ati "Ikintu cya mbere kwari ukwiga uko bubaka amahoro; kuko hari igihe umuntu aba ashaka kubikora ariko atazi ngo nabikora gute. Icya kabiri naje nshaka kureba imico y'abaturutse hakurya nkabamenya, nkababamo kandi koko niko byagenze."
Nk'umuntu waje yiteze kumenya uko yakubaka amahoro muri bagenzi be, UJENEZA avuga ko yamenye uko yakubaka amahoro akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse n'uburyo bwo guhanga n'amakuru abiba urwango.
Ati "Mubyo batwigishije harimo uko twakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo twimakaze amahoro, banatwereka uko wagaragaza ko ibyo uri gukora atari ibihuha kuko hari abantu benshi bagiye bagaragara bagenda batangaza amakuru y'ibihuha. Twe rero batwigishije uko wakoresha izo mbuga nkoranyambaga ukamamaza amahoro."
Urubyiruko rwahawe imikoro ngiro ibigisha kubaka amahoro ndetse no gusesengura amakuru mu ngeri zitandukanye
UWAMAHORO UWASE Neema nawe ari mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwaturutse mu muryango wa Vision Jeunesse Nouvelle; avuga ko muri iri huriro yigiyemo kubaka ubuvandimwe kabone n'ubwo ururimi rutaba ari rumwe.
Ati "Icya mbere nigiyemo ni ukubaka ubuvandimwe, n'ubwo umuntu mutaba muhuje ururimi ariko muragerageza mukaba abavandimwe. Ikindi nigiyemo ni uburyo twakoresha kugira ngo turwanye amakuru y'ibihuha avugwa ku bihugu byombi, nigiyemo imico yabo ndetse n'uko twakubaka amahoro yagati y'ibihugu byombi kandi bizahera muri twebwe urubyiruko.
Me. Serge Aurel KASHAGARHIRO ni umuhuzabikorwa w'umuryango Club des Jeunes pour la Vie (CJV), avuga ko ihuriro nk'iri ari ingirakamaro cyane kuko ari umwanya mwiza ku rubyiruko aho ruhura rukaganira amahoro.
Asobanura agira ati "Irihuriro ry'urubyiruko dusoje ni ingirakamaro cyane kuko wabaye umwanya mwiza wo kuganira ku mahoro; ndetse no kugerageza gukuraho inzitizi zimwe na zimwe ziba ziri hagati y'urubyiruko rwa Goma ndetse na Gisenyi, haba mu buryo bw'umwihariko ndetse n'uburyo bwa rusange; bagerageza gukumira amakuru y'ibihuha aba ari ku mbuga nkoranyambaga."
Me. Serge Aurel KASHAGARHIRO ni umuhuzabikorwa w'umuryango Club des Jeunes pour la Vie (CJV)
Br. Vital RINGUYENEZA ni umuyobozi mukuru w'umuryango Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), yagaragaje ko nk'umuryango wita ku rubyiruko bazakomeza kurushakira ubumenyi kuko kubaka amahoro ari urugendo; abasaba ko ibyo byungutse byabagirira akamaro bo ubwabo ndetse n'umuryango mugari aho baturuka.
Ati "Kubaka amahoro ni urugendo, turaginje ihuriro ry'amahoro ariko mu buzima bwa buri munsi urubyiruko ruba mubikorwa bitandukanye byo kubaka amahoro. Icyo twifuza ni uko amahoro atangirira ku muntu ku giti cye, buri muntu nakora inshingano ze mu mahoro, mu bikorwa bye bya buri munsi, mu muryango, amahoro arambye azagerwaho."
Br. Vital RINGUYENEZA, umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko bazakomeza guha imbaraga urubyiruko mu kubaka amahoro
Arakomeza ati "Iki ntabwo ari igikorwa cya nyuma dukoze, tuzakomeza guha imbaraga urubyiruko tubaha ubumenyi buhagije mu kubaka amahoro, no gukemura amakimbirane kugira ngo aho bari hose bakomeze babe imboni mu kwimakaza amahoro. Twizeye ko ibyo bahawe bizabagirira umumaro bo ubwabo ndetse n'Umuryango mugari."
David JONATHAN FESHNER ni umukozi w'umuryango GIZ, avuga ko amakimbirane ari mu bihugu byo muri aka karere atakemuka bigizwemo uruhare n'igihugu kimwe gusa; ahubwo bishoboka ari uko akemuriwe hamwe. Avuga kandi ko urubyiruko ari icyiciro cy'ingenzi mu gukemura ayo makimbirane.
Iri huriro ryabereye mu karere ka Rubavu ryahuje urubyiruko rugera kuri 50 rwo mu mugi wa Goma ndetse na Rubavu. Usibye amasomo yo kubaka amahoro bahawe, uru rubyiruko rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa "COMMUNE ROUGE"; nanone kandi rwagize umwana wo gusangira umuco w'ibihugu byombi binyuze mu myidagaduro.
Urubyiruko ndetse n'ubuyobozi ku mpande zombi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa "COMMUNE ROUGE"
Urubyiruko rwagize umwanya w'imikino (Football pour la Paix) ndetse n'indi mikino ibafasha gusabana
Urubyiruko rwagize umwanya wo kwerekana imico ku mpande zombi, byose bigamije gushimangira ubumwe
