Nyagatare : Mu mudugudu ntangarugero wa Gakoma nta mu nyacyaha uharangwa n'uhanyuze ntiyaharara.
Ni izina rimaze kumvikana mu matwi y 'abatari bake kubera umwihariko waho.Umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Rwisirabo, umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare umudugudu utarangwamo icyaha na kimwe.Ibi bikaba bitera ishema abahatuye n'abahagenda.
Ni umudugudu umaze kuza ku isonga mu ntara y’Iburasirazuba mu byiciro byinshi birimo umutekano, kutarangwamo ibyaha n’ibiyobyabwenge, imibanire myiza mu muryango, ndetse no kugira igenamigambi haba mu ngo ndetse n’umudugudu ubwawo.
Ibanga bakoresha ni ugushyira hamwe kandi n' abaturage bagasangira amakuru ya buri gahunda yose.Ubuyobozi butangaza ko nta cyaha kiharangwa kandi niyo hagize uwaba aturutse ahandi agaragaraho nk'ingeso zatuma habaho ibyaha nk' ubusinzi nawe iyo awugezemo yibwiriza ntasakurize abaho agakomeza urugendo rwe.
Aganira na Radio Televiziyo Izuba umukuru w’umudugudu wa Gakoma, Jean Bosco Sabiti avuga ko nabo mu yindi midugudu baturanye babizi ko kizira kuba wanyura cyangwa ukarara muri Gakoma ufite ingeso ziganisha ku byaha .
Yagize ati: “Twiyemeje ko Gakoma izaba umudugudu w’intangarugero. Twafashe ingamba zo gukumira icyaha aho gutegereza ko kibaho ndetse n' urugero iyo hagize unyura mu mudugudu wacu avuye nko kunywera ahandi agataha avuga ko iyo ageze iwacu ahanyura atuje yamara kurenga imbibi z' umudugudu wacu akikomereza .”
Sabiti, avuga ko abaturage bahabwa amahugurwa mu buryo buhoraho kandi bahanira ku iterambere ry' umudugudu wabo ndetse bagahozaho ingamba zituma batatezuka.
Kubera uku guhora baganira bituma n' abatuye uyu mudugudu bumva ari ishema kuba batuye mu mudugudu utarangwamo icyaha kandi bakumva neza ko n'ahandi byashoboka .
Nshimiye John, utuye muri uyu mudugudu avuga ko ubufatanye n’ubuyobozi ari ipfundo rikomeye ryo gutuma umudugudu wabo uhora ku isonga bishingiye ku kuba utarangwamo icyaha.
Agira ati: “Rwose ni umudugudu udasanzwe. Hari igihe umuturanyi akwihanangiriza niba hari uwo abonaho ko agiye gukora ikibi kandi n' urubyiruko rwacu rururmva ubu rwose ntiwabona abana bazerera muri uyu mudugudu kubera ko tubatoza uburere bwiza.”
Mugenzi we Kobusinjye Shemusa avuga ko rwose kuba abaturanyi babo iyo bageze mu mudugudu wabo ndetse n'abaturuka ahandi baje kubigiraho bibashimisha.
Agira ati “Mutwarasibo wacu ahora adukurikirana. Buri rugo rufite agatabo k’imihigo y’umuryango, twishyiriraho intego zacu ku bijyanye n’imibereho, isuku, uburere bw’abana, no kwizigamira. Umwaka urangira baduha indangamanota nk’uko abanyeshuri babigenza. Ibyo bidufasha guhora twibutswa ko tugomba kuba intangarugero kandi bikozwe n' ahandi byaba ari byiza.”
Abatuye muri uyu mudugudu banavuga kandi ko kuhatura ari ishema ndetse n'abaturanyi babo bo mu yindi midugudu bumva bibagezeho byaba ari byiza
Kuba n' indi midugudu yo mu karere ka Nyagatare ndetse n'ahandi itarangwamo icyaha, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen asanga rwose bishoboka kuko ibyagezweho n'abatuye Gakoma n'ahandi byakunda.
Agira ati “Abaturage ba Gakoma baduhaye isomo rikomeye. Batwigishije ko umutekano, kurwanya ibiyobyabwenge, no kurinda abana b’abakobwa atari iby’abayobozi bonyine. Twese hamwe dushobora kubaka igihugu gifite umusingi ukomeye. Turifuza ko n’indi midugudu ikurikira urugero rwa Gakoma.”
Meya Gasana anatangaza ko intumbero y 'Akarere ari ugukomeza gushyigikira imidugudu ikarangwamo imibanire myiza no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mudugudu wa Gakoma ufite amasibo icyenda, ukaba utuwe n’ingo magana abairi mirongo irindwi n'enye , umaze imyaka itanu uza ku mwanya wa Mbere mu ntara y’Iburasirazuba , mu mudugudu wa Gakoma, ba mutwarasibo bafite inshingano zifatika. Buri mutwarasibo agira ingo ze yitaho, akazikurikirana buri kwezi, akandika mu gatabo ibyo bagezeho, ibyo bagomba kunoza n’aho bagomba kongera imbaraga. Iyo umwaka urangira, buri sibo ihabwa indangamanota y’imihigo, bikaba ishingiro ry’igenamigambi n’iterambere ry’umudugudu.
Mbangukira Titien /Nyagatare
