Gisagara: Drones Zabaye Igisubizo mu Kurwanya Impfu za Malariya ku bitaro bya Kibirizi
Ibitaro bya Kibirizi biherereye mu Karere ka Gisagara birashimira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukoresha utudege tutagira abapilote (drones) mu kugeza imiti ku bitaro n’ibigo nderabuzima, cyane cyane imiti ikoreshwa mu kuvura malariya. Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko gukoresha drones byagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’abaturage bazize malariya.
Nyuma y’uko hagaragaye izamuka ry’ubwandu bwa malariya, harimo n’indwara y’igikatu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangije gahunda yo kugeza imiti ku bitaro n’ibigo nderabuzima hifashishijwe drones.
Ibitaro bya Kibirizi ni bimwe mu bikoresha ubu buryo bushya bwo kwakira imiti ya malariya. Kazubwenge Félicien, ushinzwe imiti muri ibi bitaro, avuga ko ubu batagihura n’ikibazo cy’ibura ry’imiti nk’uko byahoze.
Yagize ati: "Mbere byasabaga ingendo ndende kugira ngo tugere aho tubona imiti, rimwe na rimwe bikadutera gukererwa no kubura imiti igihe cyari cyihutirwa. Ubu dukoresha drones, tukayibona mu gihe gito, bituma abarwayi bahabwa serivisi zinoze kandi ku gihe."
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibirizi, Dr. Mbayire Vedaste, nawe yemeza ko iyi gahunda yagize uruhare runini mu kurwanya malariya.
Yagize ati: "Gukoresha drones byatumye tubasha kwakira imiti ya malariya y’igikatu vuba cyane, mu gihe cy’iminota 30. Ibi byadufashije kugabanya impfu ndetse no kongera ubushobozi bwacu mu kurengera ubuzima bw’abaturage."
Uretse kugeza imiti ku bitaro n’ibigo nderabuzima, hari na drones zikoreshwa mu gutera imiti mu bishanga no mu bindi bice byororokeramo imibu ikwirakwiza virusi itera malariya. Drone imwe ishobora gutera imiti kuri hegitari 50 ku munsi, bikaba bigira uruhare runini mu kurandura ahakomoka imibu.
Hari kandi drones zikoreshwa mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda malariya, aho zitanga ubutumwa bw’amajwi buhamagarira abaturage kurwanya no kwirinda iyi ndwara.
Gacinya Regina / Gisagara
