NGOMA: Abanyamuryango ba Koperative CORIMI bageze mu zabukuru bishimira ubufasha bahabwa
Abanyamuryango ba Koperative CORIMI bo mu karere ka Ngoma bageze mu zabukuru barishimira inkunga y’amafaranga bahabwa, bavuga ko ibafasha kwiteza imbere no kunoza imibereho yabo ya buri munsi.
Aba banyamuryango bavuga ko batari biteze ko koperative yabo yabatekerezaho, ariko ubu bishimira ko bashyizwe mu ba mbere batekerezwaho mu ngamba z'iterambere.
Buri munyamuryango ugeze mu zabukuru ahabwa inkunga ingana n’ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda buri gihembwe. Iyi nkunga niyo bavuga ko yatumye bamwe bubaka cyangwa basana amazu yabo, abandi bongera ubushobozi bwo guhinga no korora.
NTUYENABO Theoneste, umwe mu banyamuryango bageze mu zabukuru,
yagize ati: “Aya mafaranga baduha yaradufashije cyane. Ubu navuguruyemo inzu yanjye, mbere nabaga mu nzu itameze neza, ariko ubu mba ahantu heza mbikesha aya mafaranga y’abageze mu zabukuru.”
Naho Mukamfinzi Crisencie yavuze ko inkunga ahabwa imufasha kubona abamuhingira, kuko we atagishoboye guhinga ku giti cye.
Ati: “Ubu mbasha guhingisha umuceri kuko bampa amafaranga, nanjye nkagura amatungo nkorora. Byose mbikesha ubuyobozi bwa koperative bwadutekerejeho.”
Umuyobozi wa Koperative CORIMI, Mutabazi François, yavuze ko bafite gahunda yo kongera amafaranga ahabwa abanyamuryango bageze mu zabukuru, kuko iterambere rya koperative rigomba kujyana n’imibereho myiza y’abanyamuryango.
Ati: “Dufite gahunda yo kongera inkunga duha aba banyamuryango. Koperative iratera imbere, bityo n’umunyamuryango agomba kubaho neza. Turabibutsa ko aya mafaranga bagomba kuyabyaza umusaruro abafasha kwiteza imbere.”
Koperative CORIMI ihinga ikanatunganya umuceri. Ikorera mu mirenge itandatu y’akarere ka Ngoma, ikagira abanyamuryango 1,190. Muri bo, 86 bageze mu zabukuru ni bo bahabwa iyo nkunga buri gihembwe.
Tuyishimire Mireille
