NGOMA :Imiryango itishoboye yishimiye kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza
Umuryango utari uwa Leta Inshuti z’amahoro ukorera ibikorwa byawo hirya no hino mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma wishyuriye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye yasabwe gushaka ubushobozi buhoro buhoro ku buryo umwaka utaha yaziyishyurira .
Abaturage bishyuriwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ni imiryango magana abiri yo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma itishoboye yagorwaga no kubona amafaranga yo kwiyishyurira ubwisungane .Bamwe muribo bakaba bavuga ko bibashimishije Ikimpaye Adelphine ati’’ Kubona amafaranga ya mutuelle yo gutangira umuryango byari ibintu bingoye kuko narwanaga nayo kwishyurira umwana wiga ,ku biijyanye na mituelle nari narabihagaritse none Imana ituzaniye umugiraneza arayidutangiye , turashima ubuyobozi bwacu budahwema gutekereza abantu batishoboye’' .
Muhirwa Manasse umubyeyi ufite ubumuga ariko utunze umuryango nawe yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza yavuze ko bimuteye ishema kuba abana be babonye uko bazivuza aragira ati’’Mu byukuri ndumva mfite akanyamuneza ku mutima ndakora ariko imbaraga z’uburwayi zikaba nke kugirango mbone amafaranga yo kwishyurira umuryango wanjye ubwisungane byangoraga numvaga ntazi aho nzayakura, kuba tubonye umufatanyabikorwa akatwishyurira turamushimiye ndetse tugashima n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na perezida wa Repubulika kuko niwe uduha urugero rwiza n’abagiraneza ’’.
Umuyobozi w’umuryango Inshuti z’amahoro (The friends of peace Rwanda) Ntaganda Celestin avuga ko intego yabo ari ugufasha imiryango itishoboye ati’’ Intego yacu ni ugufatanya na Leta gufasha imiryango itishoboye tugerageza kuyikura mu bukene iki gikorwa cyo kwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza tugikora buri mwaka, kuko umwaka ushize twishyuriye imiryango isaga igihumbi hari kandi n’ibindi bikorwa twakoze uyu mwaka harimo kubakira imiryango itishoboye ibayeho nabi no kwigisha imyuga abangavu ndetse no kwishyurira kaminuza abana baturuka mu miryango itishoboye’’.
Murerwa Donathile umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubafasha kwesa umuhigo wa mutuelle no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ,agasaba abaturage kwibumbira mu matsinda azajya abafasha kubona amafaranga ya mutuelle mu gihe hataraboneka abafatanyabikorwa ati’’ Inshuti z’amahoro ni umuryango tutabasha kubona uko tuwushimira kuko udufasha kwesa umuhigo wa mutuelle ndetse no gukura mu bukene abaturage bacu n’kubu izi mutuelle batangiye abaturage biradufashije ku muhigo ndetse bifashije wa muturage wabaga mu kibina atanga make ngo azagwire yishyurire umuryango we. Ayo yari kwishyura azayakoresha ibindi gusa turasaba abaturage bacu batari mubibina bya mutuelle kubijyamo ku ko mu gihe tuzaba nta bafatanyabikorwa beza nkaba bishobora kuzamugora icyiza ni uko bazajya mu bibina byo kubitsa’’ .
Uwayezu Meditrice /Ngoma
