NYAGATARE : Guhabwa ingurane idakwiye byabakururiye ubukene
Bamwe mu baturage bafite amasambu hafi y’umugezi w’Umuvumba mu mirenge ya Gatunda na Rukomo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bahombejwe no guhabwa ingurane y’intica ntikize n’ikigo kiri kuhategura ibikorwa byo kubaka urugomero ruzatanga amazi n’amashanyarazi.

Tuyizere ni umwe mu bafite ubutaka mu nkengero z’umugezi w’Umuvumba ahatangiye ibikorwa bitandukanye byo kwitegura kubaka urugomero mu mushinga Muvumba Multipurpose Dam.Tuyizere avuga ko kuba yarahawe ingurane idakwiye ku butaka bwe byamugizeho ingaruka zirimo no kuba kuri ubu aba mu bukode.
Yagize ati” Uburyo bw’ingurane cyane cyane twagiye duhura n’igihombo. Bagendaga batwishyura amafaranga make, nk’isambu yanjye yari Hegitari, yakabaye yari ihagaze nka Miliyoni Zirindwi ariko bampaye Miliyoni Imwe n’igice. Byaduteye igihombo urumva rero no kubona ahandi wakubaka muri ayo mafaranga biragoye ubu turi mu bukode”.
Na mugenzi we avuga ko ubutaka bwaho butahawe agaciro kandi mbyose bikaba byarabateye igihombo.
Ati“ Ubutaka bwanjye bukora ku Muvumba. Narimfite Hegitri Ebyiri zirenga, ariko Miyiloni bampaye ni Eshatu, amafaranga baduhaye ntacyo yatumariye ndetse ubutaka bwacu bwateshejwe agaciro. Twatangaga n’ibibazo bakavuga ko twe b’abakecuru bazaduha amatungo”.
Bugingo Denis Umukozi ushinze kubaka ingomero no kurwanya imyuzure mu kigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi ari nacyo cyatanze ingurane kuri aba baturage, avuga ko zatanzwe hashingiwe kuri raporo yakozwe n’abagenagaciro.
Yagize ati” Ingurane rero yakozwe yashingiye kuri raporo y’urugaga rw’abagenagaciro ku butaka, nibo bashyizeho ibiciro kandi byarakurikijwe, nk’abaturage bahawe ingurane muri 2018-2019 bahawe amafaranga hashingiwe kuri ibyo biciro byatanzwe n’urugaga”.
Mu mwaka wa 2019 nibwo ibikorwa byo gutegura ahazubakwa urugomero byatangiye.
N’ubwo uru rugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam ruzagirira akamaro abaturage bo mu karere ka Nyagatare barimo n’abaruturiye, bifuza ko ingurane batahawe uko bikwiye bazongererwa bakabasha kwikura mu bukene bubugarije.
Clarisse Umutoniwase / Nyagatare