RIB yafunze batatu bakekwaho kwiba sitasiyo za esanse

Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha rwafashe abagabo batatu bakekwaho kwiba amafaranga sitasiyo za esanse zitandukanye, by'umwihariko mu mugi wa Kigali.

Nov 13, 2025 - 08:59
Nov 13, 2025 - 10:18
 0
RIB yafunze batatu bakekwaho kwiba sitasiyo za esanse

Nk'uko byatangajwe n'urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha, abagabo batatu batawe muri yombi nyuma y'iberego bitandukanye byari byaratanzwe na ba nyiri sitasiyo zibwe.

Abafashwe ni Nsabimana Straton ari nawe wayoboraga agatsiko k'aba bajura kagizwe na Ntagwabira Vincent ndetse na Mwesigye Paul.

 Uburyo ubu bujura bwakorwagamo; aba bashukaga umukozi utanga esanse, bakamwaka telefone bishyuraho hanyumba bagahindura umubare w'ibanga, ari nabyo byabafashaga kwiyoherereza amafaranga.

Aba bafashwe bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641frw kuri sitasiyo 9 zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na Huye.

Ibyaha bakurikiranweho birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa.

Icyaha cyo kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).

Icyaha cyo kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).