Kayonza: Mu miryango ntarwikekwe kuko bongeye kuba umwe.

Imwe mu miryango yo mu Karere ka Kayonza yabanaga mu makimbirane no guhishanya imitungo, ubu iri mu munezero ibikesha inyigisho za GALS(Galizi), zigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Jun 17, 2024 - 10:41
 0
Kayonza: Mu miryango ntarwikekwe kuko bongeye kuba umwe.
Basigaye barebana akana ko mu jisho

GALS (Gender Action Learning System) ugenekereje ni nko kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hifashishijwe ibishushanyo, ubu buryo bukaba bwarahuguye imiryango irenga ibihumbi bitandatu  yari yibumbiye mu matsinda 240.

Ni uburyo bwazanywe n’umushinga KIIWP wa Leta y’u Rwanda aho uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Aba baturage bo mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu w’Ikimana, bavuze uko kwibumbira mu itsinda byabafashije kongera kwiyunga n’umugabo ndetse no kugira icyerekezo kimwe nk’umuryango.  

Nyirahabineza Odette wo mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Juru, Umudugudu w’Ikimana, arasobanura uko  kwibumbira mu itsinda byabafashije kongera kwiyunga n’umugabo ndetse no kugira icyerekezo kimwe nk’umuryango.

 Ati “ Mana wee! Ahantu GALS yadukuye, icya mbere yadukuye mu makimbirane yarahishe. Icya kabiri yatumye dushobora kwiteza imbere kandi bituma umuryango wacu ugira urukundo rurenze . Uyu mugabo wanjye tumaranye imyaka 18 tubana.Muri iyo myaka twari abahinzi. Twajyaga duhinga, tukeza, byakwera tugahita tugurisha, nta ntego, nta kintu tugiye kuyakoresha. Ariko tumaze kwiga inyigisho za GALS , twicaye hasi, turota ibyo tugomba kwigezaho hagati y’imyaka itatu n’itanu.”

Ati “ Aya masomo ya GALS ni ikirenga, njye nabonye ari amasomo afasha umuntu, urugendo rujya mu ijuru kuko yanteye guhinduka kandi ampishurira imikorere mibi nari mfite mu muryango, njye ubwange ntari nzi.”

Pascal Ntirimeninda, ni   umugabo we , asobanura ko  izi nyigisho za GALS zatumye urukundo rwongera gutoha.

Ati “ Burya kuba turi abakirisitu , umuntu ashobora kugendana icyo kintu mu nzira ariko yagaruka mu rugo, akagaruka muri ya makimbirane. Ariko uri hanze, umuntu atagusomamo ayo makimbirane. Natwe muri macye twariho gutyo kuko yaramvunishaga , burya kugira ngo uture ubwatsi, wagaruka bwa bwatsi ukaba ari nawe ubuha amatungo , amakimbirane ntiyabura.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yatangaje ko gahunda ya GALS yafashije kugabanya amakimbirane mu ngo ku kigero kiri hejuru akomeza avuga  ko bizakwira no mu yindi mirenge.

Ati: “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, amadini n’amatorero, imiryango ya sosiyete sivile habaho kwigisha, ni ikintu utavuga ngo wagabanyije kuri uru rugero, ariko hari impinduka. Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage bagahindura imyumvire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza atangaza ko buri mwaka Akarere kaba gafite intego y’uko imiryango ibana bitemewe n’amategeko nibura Magana atandatu  isezerana.

Mu 2023 hafashijwe ingo 890 zabanaga mu makimbirane bitewe nuko imirenge n’Utugari, amadini n’amatorero bigishije imiryango itarabanaga .

Leonce Nyirimana /Kayonza