Kayonza: Kuhira byabagize abakire.
Abahinzi bo mu Karere ka Kayonza biganjemo ab’imyumbati , bavuga ko kuyuhira byatumye bagira umusaruro mwiza, bagasaba ko babona isoko. Aba bahinzi bavuga ko mu mwaka wa 2018 bigeze kugira amapfa menshi ariko nyuma yaho Leta yabagobotse, ubwo hatangizwaga umushinga wa KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project, wo kuhira no gufata neza amabanga y’imisozi, n’ibyogogo muri aka Karere.

Ni ibikorwa bakora bafashijwe n’umushinga KIIWP II wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
ukorera mu Mirenge icyenda yo muri aka Karere ariyo Rwinkwavu, Ndego, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Kabare ,Gahini , Ruramira .
Nyirarukundo Gloriose, wo mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Byimana, Umudugudu wa Kabeza, ni umuhinzi wibumbiye muri Koperative Terimbere Muhinzi Ndego Byimana.
Uyu avuga ko mu 2018 bigeze kwibasirwa n’amapfa ariko Leta ibigisha uburyo bwo kwishakira igisubizo, ibegereza uburyo bwo kuhira ibihingwa.
Ati “ Izuba twariciyemo , ryabaye mu 2017-2018, abafatanyabikorwa batuzaniye amazi, twahise dushinga iyi koperative, bahise batuzanira amazi akoreshwa imirasire,ariko nubwo arimacye ntabwo ari nka mbere.”
Akomeza agira ati “Ubufatanye bwacu na KIIWP bumeze neza kuko urabona batuzanira imbuto ku gihe, imbuto y’imyubati, bakaziduha, bakadufasha kuduha amafumbire y’imborera, mva ruganda , ubufatanye bwacu ndabona buri kugenda neza.”
Nyandwi Pascal wo muri uyu Murenge , nawe ni umuhinzi akaba n’umuyobozi wa Koperative, Terimbere Muhinzi Ndego Byimana.
Uyu avuga ko kuhira ibihingwa birimo imyumbati byatumye bagira umusaruro uhagije.
ati “ Ubundi Ndego ni ahantu hava izuba ryinshi, mbere tutaratangira kuhira wasangaga duhinga, tukarumbya kuko imvura yaragendaga, tukamenya ko n’umusaruro tuwuhombye. ariko nyuma yaho twaje kugira umufatanyabikorwa, aduha sisiteme yo kuhuhira .abo bantu baduhaye niho twagiye twifashisha, umusaruro wariyongereye.”
Umuyobozi w’Umushinga wa KIIWP , Uwitonze Theogene , KIIWP, (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) ,asobanura ko ari umushinga wateguwe hagendewe ku bibazo byari muri aka Karere ka Kayonza , byaterwaga n’amapfa , aterwa n’imihindagurikire y’ibihe .
Avuga ko mu 2016 aka Karere kagize ikibazo cy’imirire mibi n’ibiryo bidahagije, bituma amatungo yicwa n’umwuma ndetse amashyamba n’imyaka biruma, bituma hategurwa uyu mushinga ugamije guhangana n’ibibazo byari bihari birimo amapfa, ibihingwa byarumbaga , no guhuza umusaruro n’amasoko ndetse abaturage bava mu bukene.
Ati” Uyu mushinga bafite intego yo kugera ku ngo 40.000 ( kiiwp i, ii), binyuze mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no guhuza abahinzi n’amasoko ,usibye gufasha abaturage mu kuzamura umusaruro, tubafasha kubona isoko ndetse hanatekerezwa uko uwo musaruro wakongererwa agaciro”
Muri rusange uyu mushinga ufite agaciro ka Miliyari zisaga 85 mu mafaranga y’u Rwanda . Intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40 kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi bw’umwuga .
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka icumi ( 2018-2028), aho icyiciro cya mbere cyarangiye muri uyu mwaka ( 2019-2024.) .
Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cyo cyatangiye Muri Kamena 2024, kikazarangira mu Kamena 2028.
Leonce Nyirimana /Kayonza