KWIBUKA 31: Ibitaro bya Nyanza ku bufatanye n’ibigo nderabuzima bibutse abari abakozi, abarwayi ndetse n’abarwaza bazize Jenoside
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi bakoraga mu bitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima bishakiye kuri ibi bitaro; abarwayi ndetse n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abarokotse bagaragaje urugendo rw'icuraburindi banyuzemo muri ibyo bihe.
Mukamana Josephine wo mu murenge wa Muyira yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; avuga ko bitari byoroshye kuko umugabo we akimara kwicwa yahuye n’ibibazo bikomeye, abura aho yerekeza kuko byari bigoye kwihishana abana babiri yari afite.
Gusa agashimira Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame kuko baje bakarokora ubuzima bwabo ubu akaba yaratangiye urugendo rwo kwiyubaka .
Ati "Nyuma y’uko umugabo wanjye yari amaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bwarangoye cyane mbura aho nerekeza kandi kwihishana abana babiri nabyo byari bigoye cyane, ku buryo nakoze urugendo n’amaguru mva mu karere ka Nyanza nerekeza ku Ruhuha mu karere ka Bugesera.
arongera ati "Yari inzira y’umusaraba ariko ndashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame waturokoye ndetse akaba yaraduhaye ikizere cy’ubuzima; ubu turi muri Leta y’Ubumwe ntitwikanga mbese tubayeho twishimye."
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr MFITUMUKIZA Jerome yavuze ko ko bidakwiye ko umuntu ushinzwe ubuzima bw’abantu ariwe ububambura, ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi; abasaba gukomera kuko batagomba guheranwa n’agahinda ndetse bazakomeza gufatanya nabo mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati "Turahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse tunabasaba gukomera n'ubwo biba bitoroshye; ariko kandi ntimugomba guheranwa n’agahinda kuko turahari ngo tubakomeze."
Yongeraho ati "Tuzakomeza gufatanya namwe mu rugendo rwo kwiyubaka; turashimira cyane kandi Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ibyabaye ntibizongera ukundi."
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza KAYITESI Nadine yasabye urubyiruko cyane cyane kwigira ku mateka yaranze igihugu, bakunga ubumwe bakubaka igihugu kizira amacakubiri ndetse bakarwanya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Rubyiruko turabasaba kwigira ku mateka yaranze igihugu cyacu mukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse mukirinda n’icyo ari cyo cyose cyazana amacakubiri mu banyarwanda ahubwo mwunge ubumwe mwubake igihugu kandi murwanye abagihakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Mukamana Josephine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite umugabo wari umukozi mu kigo nderabuzima cya Nyamure, ubuyobozi bw’ibitaro by’akarere bya Nyanza bwamuhaye amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu( 1,350,000RWF)yo kumufasha mu ru rugendo rwo kwiyubaka.
