UEFA Nations League: Ubufaransa bwasezerewe muri ½ cya Uefa Nations League

Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa yaraye itsinzwe na Espagne ibitego 5-4, bituma ikomeza ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru aho izahura na Portugal ya Christiano Ronaldo.

Jun 6, 2025 - 12:03
Jun 7, 2025 - 07:26
 0
UEFA Nations League: Ubufaransa bwasezerewe muri ½ cya Uefa Nations League

Uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa kane , tariki ya 5 Kamena 2025, ubera kuri stade ya MHP Arena, yo mu mujyi wa Stuttgart wo mu Budage, uyoborwa n’umusifuzi w’Umwongereza, Michael Oliver.

Ikipe y’igihugu ya Espagne yatangiye neza umukino irusha u Bufaransa mu minota ya mbere, ndetse ibona n’igitego cyinjijwe ku munota wa 22 gitsinzwe na rutahizamu Nico Williams.

Iki gitego cyaturutse ku mupira yari aherejwe na Mikel Oyarzabal wari mwiza muri uyu mukino, dore ko ari nawe watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyinjijwe na Mikel Merino nyuma y’iminota itatu gusa.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Espagne ikiyoboye umukino ku bitego 2-0, byayifashije no gutangira neza icya kabiri ishimangira intsinzi iyiganisha ku mukino wa nyuma.

Igitego cya gatatu muri uyu mukino cyatsinzwe na Lamine Yamal wakorewe ikosa na Adrien Rabiot ageze mu rubuga rw’amahina, byatumye ahabwa penariti.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Espagne yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Pedri waherejwe umupira na Nico Williams, mbere y’uko Kylian Mbappé abonera u Bufaransa igitego cya mbere.

Lamine Yamal yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye atsinda igitego cya gatanu muri uyu mukino ku munota wa 67.

U Bufaransa bwakomeje gushaka uko bwishyura ibi bitego ariko umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, akomeza kwigaragaza.

Ku munota wa 79, ni bwo Rayan Cherki yashyizemo igitego cya kabiri.

Igitego cya gatatu cy’u Bufaransa cyabonetse ku munota wa 83, ubwo Malo Gusto yahinduraga umupira mu rubuga rw’amahina, bigatuma Dani Vivian wari winjiye asimbuye Robin Le Normand yitsinda.

Rutahizamu w’u Bufaransa, Randal Kolo Muani, yatsinze igitego cya kane ku munota wa gatatu w’inyongera kuri 90 y’umukino, ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino.

Uyu mukino wa ½ ukaba warangiye ikipe y’igighugu ya Espagne isezreye Ubufaransa ku kinyuranyo cy’ibitego 5-4, ikaba yahise isanga Portugal ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League. Ni mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025 Saa Tatu z’ijoro.

Lucien KAMANZI