"Ndizera ko nzatwara ibikombe hamwe n'iyi kipe kuko nyikunda": Gabriel Magalhaes

Uyu musore w’imyaka 27 ukomoka mu gihugu cya Brasil Gabriel Magalhaes azagumana n’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza kugeza 2029, n'ubwo byari biteganyijwe ko azatandukana nayo muri 2027

Jun 6, 2025 - 11:43
Jun 7, 2025 - 07:57
 0
"Ndizera ko nzatwara ibikombe hamwe n'iyi kipe kuko nyikunda": Gabriel Magalhaes

Ikinyamakuru Sky Sports cyatangaje ko uyu musore amasezerano ye na Arsenal  yagombaga kurangira mu 2027,  akaba yari ashigaje imyaka 2 ariko yabaye 4 nyuma yo gusinya amasezerano azageza 2029.

 Amaze gusinya amasezerano ye mashya, yagize ati "Nageze hano nk’umukinnyi ukiri muto kandi nyuma y’imyaka hafi itanu ndishimye cyane kuko nahigiye byinshi. Ndishimye cyane, ni urugendo rutangaje, kandi nshimishijwe cyane no kurukomeza. Ndizera ko nzatwara ibikombe hamwe n’iyi kipe, kuko nyikunda kandi n'umuryango wanjye nawo ni uko."

 Gabriel yakiniye Arsenal  imikino 210 mu marushanwa yose, maze atsinda ibitego 20, anafatanya na bagenzi be barimo William Saliba mu bwugarizi bwa Arsenal. 

 N’ubwo Gabriel yahuye n’ibibazo by’imvune bigatuma adakina imikino 12 ya nyuma ya shampiyona muri Arsenal,  biteganijwe ko umwaka utaha w’imikino 2025/26 azaba yagarutse mu kibuga.

Jean D’Amour ISHIMWE