Kaka ashobora kungiriza Carlo Ancelotti mu ikipe ya Brazil itari mu bihe byiza

Nk’uko ikinyamakuru CNN Brasil cyabitangaje, umutoza wa Brazil Carlo Ancelotti aratekereza kongera gukorana na Ricardo Izecson dos Santos Leite uzwi ku mazina ya Kaká, wabaye umunyabigwi muri AC Milan, Real Madrid ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil ari nacyo gihugu akomokamo, akazaba umwungiriza we.

May 14, 2025 - 14:55
May 14, 2025 - 15:44
 0
Kaka ashobora kungiriza Carlo Ancelotti mu ikipe ya Brazil itari mu bihe byiza

Ancelotti, watangajwe ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Brazil ku wa 12 Gicurasi, bivugwa ko yamaze kuvugana na Kaká amusaba kuza kumufasha mu mwiherero witegura Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukinnyi wo hagati yigeze gufasha Brazil kwegukana Igikombe cy’ Isi mu 2002, amakuru akomeza avugwa ko ashobora kugaruka ari umutoza wungirije.

Ancelotti na Kaká basanzwe baziranye cyane kandi banafitanye amateka ndetse banatwaranye ibikombe mu gihe Ancelotti yari umutoza naho Kaká ari umukinnyi. Bakiri muri AC Milan, iyi ikipe yegukanye ibikombe bitanu birimo Champions League ebyiri, ikindi kandi Kaká yanegukanye Ballon d'Or yo muri 2007.

Abo bombi bongeye guhurira muri Real Madrid mu 2013 mbere y’ uko Kaká asubira muri AC Milan ku buntu. Ancelotti yaje gutoza Real Madrid yegukana Champions League yayo ya 10 mu mwaka we wa mbere ahageze.

Nyuma y'amateka y'aba bombi, imyaka irenga icumi irashize; kuri ubu birashoboka ko bakongera gukorana ariko ari abatoza. N'ubwo Kaká adafite uburambe buhambaye mu gutoza, yigeze gutoza Kazakhstan mu gikombe cy’ Isi cya Futsal.

Aramutse yemeye ubutumire bwa Ancelotti, Kaká yaba atangiye urugendo rushya rutoroshye, kuko Ancelotti n’itsinda rye bari ku gitutu cyo gusubiza Brazil ku rwego rwo hejuru nyuma y'igihe kinini irangwa n’umusaruro nkene.

Brazil yasezerewe muri 1/4 cy’ irangiza mu gikombe cy’ Isi cya 2022, ndetse no muri Copa América 2024. Ubu La Seleção (Brazil) iri ku mwanya wa kane mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’ Isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya ruguru, ndetse iherutse gutsindwa nabi na Argentina ibitego 4–1, byatumye Dorival Junior wayitozaga yirukanwa.

Ubu byose biri mu biganza bya Ancelotti ndetse na Kaká mu gihe yaba agizwe umutoza wungirije, ngo bakoreshe neza impano z’ abakinnyi ba Brazil. Hagati aho, Carlo Ancelotti azatangira gutoza ikipe y’ igihugu ya Brazil (Seleção), ku mugaragaro ku itariki ya 26 Gicurasi.

Jacques roger NSHIMIYIMANA