Gasabo: Ubuyobozi bwijeje abaturage inzitiramibu bubashishikariza kurushaho guhashya Malaria
Mu gihe akarere ka Gasabo kari ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malaria mu turere tw'umugi wa Kigali; mu bukangurambaga bw'iminsi 14, abatuye aka karere by'umwihariko abo mu murenge wa Kinyinya basabwe gukaza ingamba zo guhangana ndetse no guhashya iki cyorezo.
N'ubwo abaturage basabwe ibi, bavuga ko kimwe mu bitera ubwiyongere bwinshi bwa malaria ari uko badafite inzitiramibu ndetse ko n’abazifite zamaze gusaza. Bagashimangira ko bazihawe byabafasha guhangana n'iki cyorezo, ari naho bahera basa ubuyobozi ko bwabafasha kuzibona.
Benegusenga Chantal yagize ati "Dadufashije bakaduha inzitiramibu nshya byadufasha cyane rwose kuko izo baduhaye zarashaje, urebye mbona ari cyo gitera ubwiyongere bukabije bwa malaria."
Isingizwe Lambert nawe ni umuturage wo muri uyu murenge, yagize ati "Ubu rwose dufite ikibazo gikomeye cy’uko tudafite inzitiramibu kandi dufite abana yewe natwe twarwara, rero ababishinzwe badufashe baziduhe turebe ko twahangana na malaria."
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Bayasese Bernard yijeje aba baturage ko bari guteganya ibikorwa bitandukanye muri ubu bukangurambaga, birimo no gutanga inzitiramibu abasaba gukomeza kwitwararika bagahangana n'iki cyorezo.
Ati "Muri iki gihe cy’ubukangurambaga buzamara iminsi cumi n’ine (14) turateganya gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo no gutanga inzitiramibu rero turashishikariza abaturage kwitabira gahunda ziteganyijwe gukorerwa mu midugudu itandukanye ndetse no gukomeza guhangana na malaria."
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Uturere two mu Mujyi wa Kigali twari twibasiwe na Malaria kurusha utundi, aho Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa Mbere n’abarwayi 15,409.
Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 14 buzatangirwamo n'inzitiramibu
