Ueafa Nations League. :Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi b’u Bwongereza

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Sun, umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi azifashisha mu mikino iyi kipe izahuriramo na Albania ndetse na Latvia mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, barimo Marcus Rashford, Myles Lewis-Skelly na Jordan Henderson.

Mar 14, 2025 - 16:52
Mar 14, 2025 - 17:16
 0
Ueafa Nations League. :Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi b’u Bwongereza
Yahamagaje abakinnyi b'ibihangange (Ifoto /Internet )

 Kuva yahabwa inshingano zo gutoza iyi kipe, kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Werurwe 2025, ni bwo Thomas Tuchel yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino ya Ueafa Nations League.

Ni urutonde rwasohotse rukenewe cyane n’abakunzi b’iyi kipe irimbanyije imyiteguro y’imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Mu bahamagawe bagatungurana kuri uru rutonde harimo myugariro wa Arsenal Myles Lewis-Skelly na Dan Burn wa Newcastle bahamagawe bwa mbere muri iyi kipe.

Abandi bari basanzwe muri iyi kipe bongeye guhamagarwa nyuma y’igihe batifashishwa ni Marcus Rashford wa Aston Villa, Jordan Henderson w’imyaka 34 wa Ajax na Reece James wa Chelsea.

Myugariro wa Liverpool, Jarell Quansah n’umunyezamu wa Burnley, James Trafford, ni abandi bakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu nkuru bwa mbere nubwo bakiniye iy’abato.

Abakinnyi bahamagawe bose bazifashishwa ku miikino iteganyijwe mu cyumweru gitaha, harimo uzahuza Three Lions na Albania tariki ya 21 Werurwe, ndetse na Latvia tariki ya 24 Werurwe.

Lucien Kamanzi