Senegal yaraye ibaye ikipe ya mbere yo muri Afurika itsinze u Bwongereza
Ikipe y’ igihugu y’ Ubwongereza yaraye itakaje umukino wa mbere ku ikipe yo muri Afurika, ubwo bwatsindwaga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri The City Ground.
U Bwongereza nibwo bwabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na kapiteni Harry Kane ku munota wa karindwi, ubwo umunyezamu wa Senegal Edouard Mendy yarekuraga umupira ukamugwa imbere.
Ku munota wa 40 Ismaila Sarr usanzwe ukinira Crystal Palace yaje gucika Kyle Walker atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yarahawe na Nicolas Jackson usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea. Iki gitego cyahise kiba icyambere u Bwongereza bwinjijwe kuva Thomas Tuchel yatangira akazi ko kuyitoza.
Ikipe itazirwa intare za Teranga yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Habib Diarra usanzwe ukinira Strasbourg yo mu bufaransa, aho yateye umupira yaraherejwe neza na Kalidou Koulibaly maze umupira unyura mu maguru y’ umunyezamu Dean Henderson.
Ubwongereza bwagumye bushakisha uko bwakwishyura, nkaho ku munota wa 84 Jude Bellingham yaje gutsinda igitego ariko VAR iza kucyanga kuko Levi Colwill yari yakoze umupira n’ ukuboko.
Ku munota wa 93 ikipe ya Senegal itarifite Sadio Mane, yaje kubona igitego cya 3 gitsinzwe na Cheik Sabaly wari winjiyemo asimbuye. Uku gutsindwa igitego cya gatatu kw’ abongereza byatumye abafana babavugiriza induru nyuma y’ umukino.
Umukino ikipe y’ igihugu ya Senegal yaraye itsinzemo Ubwongereza ibitego 3-1, wabaye umukino wa mbere Ubwongereza butsinzwe n’ igihugu cyo muri Afurika mu mikino 22 bwakinnye n’ ibihugu bitutuka kuri uyu mugabane, mu gihe ikipe y’ igihugu ya Senegal yo imaze imikino 22 idatsindwa.
NSHIMIYIMANA Jacques Roger
