Harry Kane yaciye agahigo mu gikombe cy’Isi cya 2026

Kapiteni w’u Bwongereza Harry Kane yongeye kwandika amateka mu gikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byafashije ikipe ye kugera muri 1/8 cy’irangiza. Ibyo bitego byatumye agira ibitego 13 mu mateka y’iri rushanwa, arenga umunyabigwi Pelé ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi.

Jul 1, 2026 - 20:43
Jul 1, 2026 - 20:44
 0
Harry Kane yaciye agahigo mu gikombe cy’Isi cya 2026

Harry Kane yabaye intwari y’u Bwongereza nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu gice cya kabiri cy’umukino, afasha ikipe ye kwikura mu bihe bikomeye no kubona itike ya 1/8 cy’irangiza.

Uyu mukino watangiye nabi ku Bwongereza kuko bwatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa karindwi. Bwanasoje igice cya mbere buri inyuma, ibintu byanakomeje gushyira igitutu gikomeye kuri iyi kipe.

Mbere y’uyu mukino, amateka yerekanaga ko u Bwongereza bwari bwarigeze gutsinda umukino umwe gusa mu mikino ya kamarampaka nyuma yo kubanza gutsindwa igitego. Byabaye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyo mu 1966 bwatsinzemo Ubudage bw’uburengerazuba.

Harry Kane


Mu gice cya kabiri ariko, Harry Kane yagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye bwe atsinda ibitego bibiri byahinduye isura y’umukino. Byatumye agira ibitego 13 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aca ku gahigo kari gafitwe na Pelé.

Ni ku nshuro ya gatatu kuva mu gikombe cy’Isi cya 2018 Kane atsinda ibitego bibiri cyangwa birenga mu mukino umwe w’iri rushanwa. Muri icyo gihe, umukinnyi wenyine umurusha gukora ibi ni Kylian Mbappé wabigezeho inshuro esheshatu.

Gary Lineker


Kane kandi amaze kunganya na Sir Geoff Hurst ku rutonde rw’abamaze gutsindira u Bwongereza ibitego byinshi mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi, bombi bafite bine. Ubarusha bose ni Gary Lineker ufite ibitego bitandatu.

Agahigo Harry Kane amaze kugeraho karushaho gushimangira izina rye nk’umwe mu bakinnyi bakomeye u Bwongereza bwagize mu mateka. Mu gihe Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza ikomeje urugendo rwo guhatanira igikombe, abafana bazakomeza kwitega byinshi kuri kapiteni wabo, umaze kwerekana ko ari umukinnyi ushobora guhindura umukino mu bihe bikomeye.

Jacques Roger NSHIMIYIMANA