Senegal yanditse amateka mu gikombe cy’Isi nubwo yasezerewe n’u Bubiligi
Nubwo yasezerewe muri 1/16 cy'irangiza itsinzwe n'u Bubiligi ibitego 3-2 nyuma y'iminota 30 y'inyongera, ikipe y'igihugu ya Senegal yasize yanditse amateka akomeye mu gikombe cy'Isi, inashyiraho uduhigo dushya ku rwego rwa Afurika no ku bakinnyi bayo.
Umukino wahuje Senegal n'u Bubiligi warangiye ari umukino w’ishyiraniro, aho amakipe yombi yanganyaga mbere y'uko u Bubiligi bubona igitego cy'intsinzi mu minota 30 y'inyongera, busezerera Inatre z’ibTéranga ku ntsinzi y'ibitego 3-2.
Nubwo urugendo rwa Senegal rwagarukiye muri iki cyiciro, iyi kipe yanditse amateka mashya muri iri rushanwa. Senegal yarangije irushanwa imaze gutsinda ibitego 10, iba igihugu cya Afurika cya mbere gitsinze ibitego byinshi kurusha ibindi byose mu gikombe cy'Isi kimwe, ihita ishyiraho agahigo gashya ku mugabane.
Habib Diarra
Uyu mukino wanabaye uw' amateka ku bakinnyi bamwe ba Senegal. Habib Diarra yinjiye mu mateka nk' Umunya-Senegal wa kabiri utsinze igitego mu mukino wo gukuranwamo (knockout stage) mu gikombe cy' Isi. Byongeye kandi, yabaye umukinnyi ukiri muto kurusha abandi bo muri Afurika bose utsinze igitego muri iki cyiciro cy'irushanwa.
Ku ruhande rwa Ismaël Sarr, na we yakomeje kwandika amateka nyuma yo kugera ku bitego bitanu mu gikombe cy' Isi, aba ari we umaze gutsindira Senegal ibitego byinshi kurusha abandi bose muri iri rushanwa. Yahise aca ku gahigo kari gafitwe na Bouba Diop, wari usanzwe ari we uyoboye abatsindiye Senegal ibitego byinshi mu mateka y' igikombe cy' Isi.
Ismaël Sarr
Nubwo bitashobotse ko Senegal ikomeza muri kimwe cya kane cy' irangiza, yagaragaje urwego rwo hejuru ndetse isiga amateka azahora yibukwa mu mupira w' amaguru wa Afurika.
N' ubwo u Bubiligi ari bwo bwakomeje muri 1/8, Senegal yasezerewe mu gikombe cy' Isi ifite ishema ryo kuba yanditse amateka mashya. Uduhigo twagezweho n' iyi kipe ndetse na Habib Diarra na Ismaël Sarr twerekana intambwe ikomeye umupira w' amaguru wa Senegal ukomeje gutera ku rwego mpuzamahanga.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

