Ese Gennaro Gattuso ni we mutoza w'impinduka mu ikipe y’ igihugu y’ u Butaliyani?
Ikipe y’ igihugu y’ u Butaliyani iri mu bihe bikomeye, ku buryo ishobora kutazaboneka mu gikombe cy’ isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo guhindura umutoza.
Umutaliyani Gennaro Gattuso yasimbuye Luciano Spalletti mu cyumweru gishize aho yagizwe umutoza w’ u Butariyani mu gihe kingana n’ umwaka umwe. Gattuso w’ imyaka 47 yahawe inshingano zo kugeza iyi kipe mu gikombe cy’ Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Gattuso ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ u Butaliyani bo mu gihe cyashize, akaba yaragize uruhare runini mu itwarwa ry’ igikombe cy’Isi cya 2006. Yarazwiho imbaraga n’ ubwitange mu kibuga, ariko urugendo rwe nk’ umutoza ntiruragaragaza byinshi.
Ikipe ya 10 agiye gutoza ni u Butaliyani, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo AC Milan, Napoli, na Hajduk Split yo muri Croatia. Yatwaye Coppa Italia muri Napoli ariko yahise yirukanwa nyuma y’ amezi 18.
Muri Hajduk, yari yitwaye neza mbere yo gutsindwa imikino 6 muri 8 ya nyuma, ndetse akaza kwirukanwa azira kutumvikana n’ abafana n’ itangazamakuru.
Kugirwa umutoza w’ u Butariyani kwasize hari benshi bibaza niba ari we ushobora guhindura iyi kipe y’ u Butaliyani itari ku rwego rwo hejuru. Ugereranyije n’ iyo muri 2006 yari yuzuyemo abakinnyi b’ ibihangange nka Cannavaro, Pirlo, Buffon na we ubwe.
Ikipe y’ ubu ifite abakinnyi bake bazwi ku rwego mpuzamahanga. Ubu barimo Donnarumma, Bastoni, na Barella, abandi basigaye ntibafite amazina akomeye.
Ikibazo cy’ ingenzi u Butaliyani buhanganye na cyo ni ukubura kw’ abakinnyi bato bafite impano. Imibare igaragaza ko abakinnyi bari munsi y’ imyaka 21 bakinnye iminota mike cyane muri Serie A ku kigero cy’ (8.2%) ugereranyije na La Liga muri Espanye aho kingana na (14.5%), aho FC Barcelona yonyine ifite ikingana na (38.3%).
Napoli na Inter ntizigeze zikoresha abato batarengeje imyaka 21. Ibi byerekana ko mu Butaliyani habura uburyo bwo guteza imbere impano z’ abakiri bato.
Impamvu zitangwa ku kutazamuka kw’ abakinnyi bato zirimo iz’uko amakipe ari gushora amafaranga mu bakinnyi b’ abanyamahanga ndetse n’ imibereho itagifasha urubyiruko kwiyubaka binyuze mu mikino yo mu muhanda nk’uko byahoze. Roberto Mancini wahoze atoza u Butaliyani avuga ko muri iki gihe abana batagikinira ku mihanda nk’uko bigikorwa muri Amerika y’Epfo.
N'ubwo Gattuso adafite amateka meza nk’ umutoza, icyizere gihari ni uko azazana ingufu nshya n’ubwitange byakunze kumuranga; gusa ibyo ntibihagije. Umupira w’u Butaliyani ukeneye ivugurura rirambye.
Ibihugu nk’u Budage n’u Bwongereza byatanze urugero rwiza mu gushora mu bakiri bato, kandi u Butaliyani nabwo bugomba kugendera kuri iyo nzira kugira ngo bwongere kugaruka ku rwego rwiza.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA
