Umuramyi Ndayisaba Fiston yashyize hanze indirimbo nshya yise “ NI YESU”
Umuramyi Ndayisaba Fiston yashyize hanze indirimbo yise “NI YESU”. Igamije kubwira abantu by’umwihariko abakirisitu ko Yesu ariwe mukunzi mwiza kuruta abandi ndetse ko ari we udahemuka .
NDAYISABA Fiston ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu ndirimbo ye nshya yise “NI YESU” hari aho aririmba ati “Uwo ni Yesu umwana w’Imana , ni Mesiya ukuraho ibyaha by’abantu bose bazamwizera , uwo niwe gitambo kizima niwe ncungu y’abanyabyaha ni nawe uhesha gukiranuka”
Uyu muhanzi yabwiye ibitangazamakuru bya Izuba ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa bw’urukundo, imbabazi n’agakiza biboneka muri Yesu Kristo.
Ashishikariza abantu bose kwizera Yesu kuko ariwe wenyine ushobora kubabarira, gukiza, ndetse no guha umuntu ubugingo buhoraho, binyuze mu kwizera umurimo we yakoreye ku musaraba.
Ati “Iyi ndirimbo nayanditse nshaka gutanga ubutumwa bw’urukundo, imbabazi n’agakiza tubonera muri Yesu Kristo ndetse ndashishikariza abantu bose kwizera Yesu kuko ariwe wenyine ushobora gukiza; kubabarira ndetse no guha umuntu ubugingo buhoraho binyuze mu kwizera umurimo yakoze ubwo yari ari ku musaraba.”
Uyu muramyi utuye mu gihugu cya Finland avuga ko iyo atangiye kuririmba iyi ndirimbo yumva yuzuye umunezero mwinshi ndetse n’urukundo bya Yesu Kristo, kuko muri we yahasanze urukundo atigeze abona ahandi bityo bigatuma ahorana umunezero.
NDAYISABA Fiston ni umwe mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe mu muziki wo kuramya Imana. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo Ndi mu Rugendo, Ineza, Mfite Ihumure ndetse n’izindi.
Iyi yashyize hanze “NI YESU” Ni indirimbo ya 7 ndetse hari n’izindi yitegura gushyira hanze.
