FIFA yanze ubujurire bwa Afurika y’Epfo ku gihano cy’ikarita itukura yahawe Themba Zwane.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryatesheje agaciro ubujurire bwa South Africa bwari bugamije gukurirwaho cyangwa kugabanyirizwa ibihano byafatiwe kapiteni wayo Themba Zwane nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi cya 2026 wabahuje na Mexico.
Zwane yahawe ikarita itukura ku munota wa 84 w’umukino nyuma y’uko umusifuzi yifashishije ikoranabuhanga rya VAR akemeza ko yari yakoze ikosa rikomeye kuri Roberto Alvarado wa Mexico. Uwo mukino warangiye Mexico itsinze South Africa ibitego 2-0, mu mukino waranzwe n’amakarita atukura menshi ndetse n’impaka nyinshi ku myanzuro yafashwe n’abasifuzi.
Nyuma y’iyo karita itukura, benshi bari biteze ko Zwane azahanishwa umukino umwe gusa nk’uko bisanzwe bigenda ku makarita atukura ataziguye. Icyakora, Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yasuzumye amashusho n’ibisobanuro byatanzwe n’abasifuzi, ifata umwanzuro wo kumuhagarika imikino itatu kubera ko ibyakozwe byashyizwe mu rwego rw’imyitwarire ikomeye inyuranyije n’amategeko agenga umukino.
Iryo hanwa ryahise rituma Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri South Africa (SAFA) ritanga ubujurire, rivuga ko ibihano byahawe umukinnyi wabo bikabije ugereranyije n’ikosa yakoze. Abayobozi ba SAFA bagaragaje ko bizeye ko FIFA yari gusubiramo dosiye ikagabanya ibihano cyangwa ikabisubika, cyane cyane ko hari benshi babonaga ko ikarita itukura ubwayo yari ikomeye kurusha ibyabaye mu kibuga.
Nubwo bimeze bityo, FIFA yamaze gutangaza ko ubujurire bwanzwe, bivuze ko Zwane azakomeza kurangiza ibihano byose. Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye bwinshi kandi usanzwe ari umwe mu bayobozi b’ingenzi ba Bafana Bafana azabura mu mikino ikomeye y’iyi kipe mu rugendo rwayo rwo gushaka kugera kure muri iri rushanwa.
Uyu mwanzuro wakiriwe nabi n’umutoza Hugo Broos, wamaze iminsi agaragaza ko atishimiye uburyo FIFA yafashe iki cyemezo. Broos yavuze ko ibihano byafatiwe Zwane bikomeye cyane kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikinire ya South Africa mu gihe iri guhatanira kugera mu byiciro bikurikiraho.
Kubura Zwane ni igihombo gikomeye kuko ari umwe mu bakinnyi bafite uburambe bukomeye mu ikipe y’igihugu, akaba anafite uruhare runini mu kurema uburyo bw’ibitego no kuyobora bagenzi be mu kibuga. Mu gihe amarushanwa ageze ahakomeye, South Africa izasabwa gushaka ibisubizo bishya kugira ngo izibe icyuho asize.
Nubwo South Africa yari ifite icyizere ko ubujurire bwayo bushobora guhindura ibintu, icyemezo cya FIFA cyamaze gushyira akadomo kuri iyo dosiye. Ubu ikipe izakomeza urugendo rwayo itari kumwe na kapiteni wayo, ibintu bishobora kuyigora cyane mu mikino yo gukuranwamo aho buri kosa rishobora kugena ahazaza h’iyi kipe mu gikombe cy’Isi cya 2026. Ikipe y’igihugu ya South Africa izakima na Canada muri 1/32.
Jacques Roger NSHIMIYIMANA

