Abahanzi " René Patrick na Tracy Agasaro "bashyize hanze amatike y’igitaramo cyabo "In Christ Now Worship Experience.".
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Camp Kigali, kikaba ari bwo bwa mbere kigiye kuba. Kugurisha amatike byatangiye ku wa 24 Kamena 2026.
René Patrick yavuze ko igitekerezo cyo gutegura iki gitaramo cyavutse nyuma yo kubona ko hakenewe umwanya uhuriza hamwe abakristo bafite intego imwe yo kwegera Imana.
Ati "Twifuzaga ahantu abantu bahurira badafite indi mpamvu uretse gusabana n’Imana nk’ingingo zigize umubiri umwe wa Kristo, ari we Mutwe."
Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukubaka urubuga rwo kuramya Imana rushingiye ku busabane bw’abizera n’ibyishimo biva mu buzima bushya bubonerwa muri Yesu Kristo.
René Patrick na Tracy bavuga ko bifuza ko igitaramo "In Christ Now Worship Experience" kiba igikorwa gihoraho kizajya kiba buri mwaka, nubwo bifuza ko mu gihe kizaza cyajya kiba kenshi kurushaho ndetse kikabera no mu bindi bice bitandukanye.
bongeyeho ko iki gitaramo kizaba gitandukanye n’ibindi bisanzwe bimenyerewe, kuko kizaba kirimo amasaha menshi yo kuramya Imana, ayobowe n’abaririmbyi batandukanye bo mu Rwanda ndetse no hanze.

